RFL
Kigali

WARI UZIKO: Mu 2017 WhatsApp itazongera gukora mu bwoko bumwe bwa telefoni burimo na Blackberry?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/12/2016 20:08
0


Nubwo kugeza magingo aya bamwe mu bakoresha izi telefone bashobora kuba batabizi, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2016 nibwo ubuyobozi bwa WhatsApp bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo guhagarika gukorana n’ubwoko bwa telefone zimwe na zimwe zikomeye zirimo Blackberry na Nokia guhera mu ntangiriro za 2017.



Uyu mwanzuro wafashwe ubwo WhatsApp yizihizaga imyaka 7 imaze ibayeho, icyo gihe bakaba baranaboneyeho gutangaza imishinga y’ahazaza bafite ari nabwo bashyize hanze itangazo rikubiyemo ko batazongera gukorana na telefone zirimo izo mu bwoko bwa Blackberry 10, Nokia S40 na Nokia Symbian S60, Blackberry 0S 7 n'izayibanjirije, hamwe n'andi matelefone yose akoresha Android 2.1 na 2.2 ndetse na Windows Phone 7.1.

Nk’uko Mark Zuckerberg umuyobozi mukuru wa Facebook na WhatsApp icyo gihe yabitangaje, uyu mwanzuro bawufashe kuko ngo izi telefone zikoresha uburyo(Operating System) butagezweho kandi zikaba zitarimo no gukoreshwa n'abantu benshi, mu gihe we n’ikigo cye bifuza kugeza ku bakoresha WhatsApp, serivisi inoze kandi yoroheye bose.

Zuckerberg yagize ati “Nubwo dufitanye amateka meza, izi telephone ntizifitemo ubushobozi twifuza gukwirakwizamo serivisi zacu mu minsi iri imbere. Mu by’ukuri nticyari icyemezo cyoroshye ariko kandi byari ngombwa kugira ngo duhe abakiriya bacu uburyo bwiza bwo gusabana n’inshuti n’imiryango yabo bakoresha WhatsApp.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko nubwo ibi bibaye, mu gihe inganda z’izi telefone zashyiramo ubundi buryo bworoshye bwo gukoresha (Operating System) zakomeza zigakoresha WhatsApp.

BLACKBERRYAbakoresha Blackberry basigaje iminsi iri munsi y'icyumweru bagasezera ku itumanaho rya WhatsApp

Nyuma y’aya makuru atarashimishije benshi mu batunze izi telefone, bahise bashyira kuri internet ubutumwa busaba ubuyobozi bwa WhatsApp kwisubiraho (petition), aho umwe bagize icyo bavuga yagize ati “WhatsApp yafashe umwanzuro wo guhagarika gukorana na Blaclberry 10, ku mpera y’uyu mwaka. Ntibyumvikana. Abantu benshi baracyayikoresha buri munsi. Ndizera ko WhatsApp/Facebook babibona. Byibura muduhe uburyo bwo kongera gushyira ku gihe (update). Turabinginze, ibi mubisangize inshuti zanyu! WhatsApp izatwumva."

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa WhatsApp na Facebook buravuga kuri ubu busabe ariko benshi nta cyizere bafite ko bizagira icyo bitanga dore ko mu gihe hasigaye iminsi itagera no ku cyumweru ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa, hamaze gusinya abagera ku bihumbi 4,804 mu gihe hakenewe 10,000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND