RFL
Kigali

Ibyo wakora niba waraharurutswe uwo mwashakanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/12/2020 17:50
2


Ku bantu bashakanye bifuza kumarana ubuzima bwabo bwose bakiri mu munyenga w'urukundo igihe kiragera umwe agatangira guharuruka undi biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.



Hari ubwo umwe mu bashakanye yumva yanze uwo bashakanye akamuzinukwa ku buryo yumva atakifuza no kumureba. N'ubwo wumva wazinutswe uwo mwashakanye kubera amakosa ashobora kuba yaragukoreye, umuti wa mbere wabafasha si ugutandukana.

Ibyo wakora mu gihe wisanze biri kukubaho :

Banza urebe ko udashaka ko uwo mwashanye akurikiza ibyifuzo byawe gusa:

Ahanini usanga amakosa abashakanye baregana ashingiye ku kuba umwe yakoze ibyo undi adakunda cyangwa se atifuza. Nyamara ugomba kumenya ko ibyifuzo byawe bidahora ari ukuri kuko niba iyo uwo mwashanaye akora ibinyuranije n’ibyifuzo byawe ukabifata nk’ikosa, ibyo siko bigomba kugenda buri gihe.

Suzuma niba udashaka ko agukorera byinshi kurusha ibyo umukorera:

Hari abantu bahora bifuza ko babakorera ibyiza kandi no mu bashakanye babamo, ugasanga aho kugira ngo we abanze akorere mugenzi we ibyiza, ahora yibwira ko azabikora ari uko nawe yabanje gukorerwa ibyiza mbere.

Isuzume urebe ko wamukunze ntacyo ushingiyeho:

Kimwe mu bintu bituma umuntu atangira kumva azinutswe uwo bashakanye ni uko hari ibintu runaka uba warashyize mu mutwe ko uzabonera kuwo mwashakanye watangira kubibura ukumva utangiye kumwanga.

Kora urutonde rw’ibyiza yaba yaragukoreye cyangwa se ibyiza umubonaho

Kuba abantu bahora bareba ibibi gusa nabyo biri mu bituma ingo nyinshi zisenyuka ugasanga niba uwo mwashakanye akoze ikosa rimwe uhita wirengagiza ibyiza yakoze byose kubera icyo kibi kimwe akoze.

Suzuma ko udaterwa kumuzinukwa n’amakosa ya kera wanze kumubabarira:

Abantu batajya bababarira ngo birangire usanga nabo uko iminsi ishira ari ko bazinukwa ababakoreye ikosa kuko uko umuntu akoze ikosa arigereka kuri ya yandi ya mbere bikarushaho kumuremerera. Kubabarira ubikuye ku mutima bigufasha kuruhuka kandi bikagufasha kubaka kuko kubakira ku byo wanze kubabarira biruhanya ukazisanga utagishaka kubana nuwo mwashakanye.

Kuzinukwa uwo mwashakanye bishobora guterwa n’amakosa agukorera ariko na none hari ubwo usanga ayo makosa yivanga n’ayawe bikarushaho kuba bibi. Haba ku wumva ko yazinutswe uwo bashakanye cyangwa se n’uwashaka kwirinda kuzagera muri ibyo bihe bibi ni byiza ko wahora usuzuma ibyo twavuze haruguru, bizagufasha kugaruka mu nzira nziza.

Src:www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutassimu All All hassan3 years ago
    Byose nukwihanganape banza urebeniba atariw owewatumye ikosariba, muganirize kubyumubo naho biittagendaneza% aramutse akoze ikosaa mubwireko ataribyo ure buko akwitwaraho nuko agusubiza muttwazega, cyekuko wasangabyose ariwowe ubitera(bayi bay
  • HABUMUGISHA J3 years ago
    babarira uwo mwashakanye igihe yagukore ikosa





Inyarwanda BACKGROUND