RFL
Kigali

Umuhanzikazi Lisa ubarizwa muri Canada wakoranye indirimbo na Alpha Rwirangira yarushingiye i Kigali n’umukunzi we na Edman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2020 12:54
0


Umuhanzikazi Mugisha Elisabeth uzwi nka Lisa yasezeranya imbere y’amategeko n’umukunzi we Ishimwe Edison uzwi nka Edman usanzwe ari Umunyamakuru n’Umuyobozi kuri Televiziyo yitwa Prime Tv, ishyize imbere gucuranga indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.



Lisa ni umuhanzikazi urimba indirimbo zihimbaza Imana. Ni urugendo atamazemo igihe kinini ariko afite indirimbo eshanu zirimo ‘Ijuru ryawe’ yakoranye na Deborah, ‘Rely on Jesus’ yakoranye na Alpha Rwirangira uzwi mu ndirimbo 'Merci', ‘Merry Christmas’, ‘Ni wowe ukwiriye’, ‘Talk to me’ na ‘Yahweh’.

Uyu mukobwa kandi kuri shene ye ya Youtube hariho indirimbo z’abahanzi batandukanye yagiye asubiramo kuva mu myaka ibiri ishize nka ‘He Wants all’ y’umuhanzi Forever Jones na ‘You Still Loves me’ ya Tash Cobbs, ‘Alpha Omega’ ya Nadege

We n’umukunzi we Edman bahamije isezerano ryabo kuri uyu wa Kane tarioki 04 Ukuboza 2020, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Waranzwe n’ibyishimo ku mpande zombi.

Umuhanzikazi Lisa ukurikirwa n’abantu barenga 1000 kuri konti ye ya Instagram, aherutse ko kuvuga ko kwemera kubana na Edman nk’umugabo we, ari ‘kimwe mu byemezo byiza nafashe mu buzima bwanjye’ kuko ari ‘umugabo wihariye’.

Uyu mukobwa yashimye Imana ku bw’urugendo rushya yatangiranye n’umukunzi we, bazasezerana imbere y’Imana mu minsi iri imbere, bibanjirijwe n’indi mihango y’ubukwe.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Edman yavuze ko Lisa ari “Umugore w’umutima uzi gukunda wubaha Imana ndetse.” Ko ari umugore mwiza buri musore wese yakwifuza kubana nawe mu buzima asigaje ku Isi.

Edman yavuze ko we na Lisa biganye muri Kaminuza ari naho urukundo rwashibukiye bakomeza kuvugana kugeza biyemeje kurushinga.

Yavuze ko imyaka ibiri ashize akundana byeruye na Liza, kandi ko yiteguye gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga ibiri. Ati “Kumushyigikira mu muziki ni byo rwose nzabikora nk’uwikorera.”

Avuga ko umukunzi we Lisa afite impano yihariye, bityo ko byakorohera buri wese kumushyigikira, kuko Liza anakora umuziki awukunze.

Edman anavuga ko imyaka ibiri ishize akundana Lisa, yabaye ishuri ryiza ryatumye biyemeza kurushinga nk’umugabo n’umugore. Ndetse ko Lisa yamubereye inshuti nziza yigiraho byinshi, urukundo rwabo rurasagamba kugeza n’ubu.

Umuhanzikazi Lisa yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we w'umunyamakuru Edman

Umuhanzikazi Lisa yemereye imbere y'amategeko y'u Rwanda kubana na Edman bagatandukanwa n'urupfu

Edman n'umuhanzikazi Lisa ubarizwa muri Canada batangiye paji nshya y'ubuzima

Edman yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize akundana na Lisa yamubereye umugisha

Umuhanzikazi Lisa yavuze ko kwemera kubana na Edman ari mahitamo akomeye yakoze mu buzima bwe bwose

Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali


Lisa na Edman basezeranya imbere y'amategeko bashyigikiwe n'inshuti barimo umuhanzi Social Mula ndetse na Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RELY ON JESUS' LISA YAKORANYE N'UMUHANZI ALPHA RWIRANGIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND