Ni kenshi cyane umuhanzi aba yifuza gukorana indirimbo n’undi umurusha izina muri muzika, nk’uko umuraperi ukomeye muri Amerika, Trouble, avuga ko azemerera umuhanzi mugenzi we, Drake akaryamana n’umugore we mu gihe bakorana indirimbo (Collabo).
Uyu muraperi ari mu bakomeye, Mariel Semonte Orr, ukoresha
akazina ka Trouble muri muzika, amaze imyaka myinshi mu muziki, akora injyana
ya Hip Hop, nubwo yemeye ko yatanga umugore we akaryamana na Drake ngo bakunde bakorane indirimbo, ntabwo ari ubwa
mbere baba bayikoranye kuko mu mwaka wa 2018 hari indirimbo ya Trouble yumvikanamo Drake.
Umuraperi Trouble
Trouble,
ibi yabigarutseho mu gihe hari uwari utangije impaka ku mbuga nkoranyambaga akamwibasira,
Lil Duval, yabajije ikibazo giteye
amatsiko uyu muhanzi Trouble aho yanyarukiye kuri Twitter akabaza uyu muhanzi ati: “ "Wakwemerera Drake
kuryamana n’umugore wawe kugira ngo mukorane indirimbo?"
Umuraperi Trouble akibona ubu butumwa bwa Lil Duval, yamusubije ko ntacyo bitwaye kuba yatanga umugore we
akaryamana na Drake ariko bakaba bakongera gukorana indirimbo, Trouble yagize
ati : "Kuki bitashoboka? (byashoboka)".
Drake umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi
Drake, ni umyuhanzi ukomoka muri Canada, uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, akaba umwe mu batunze amafaranga menshi mu bahanzi, aho abarurirwa agera kuri Miliyoni 150$ mu ibarura rya 2019. Drake kandi ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi ku isi akagira n’igikundiro mu bakunzi ba muzika.
TANGA IGITECYEREZO