RFL
Kigali

Ibintu 5 byo kwitega kuri shampiyona y'u Rwanda 2020/21 itangira kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2020 15:46
0


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda irongera gukinwa nyuma y'amezi hafi 9 ihagaritswe n'icyorezo cya Coronavirus, gusa uyu mwaka abanyarwanda bashobora kuzabona shampiyona itandukanye n'izayibanjirije kubera impamvu zitandukanye tugiye kurebera hamwe.



Umukino wa nyuma uheruka gukinwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, wabaye tariki ya 14 Werurwe 2020, aho Rayon Sports yaguye miswi na Gicumbi FC 1-1, mu mukino w'umunsi wa wa 24 muri shampiyona y'umwaka ushize.

Kuri uyu mukino nta bafana bari bemerewe kwinjira, nyuma y'itangazo rya FERWAFA ribakumira, nyuma yuko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye COVID-19.

Ni umwaka w'imikino mushya ugiye gutangira gukinwa n'ubundi nta mufana wemerewe kugera ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

Bijyanye n'impinduka zabaye mu makipe atandukanye ndetse no ku bakinnyi,

Dore Ibintu 5 byo kwitega kuri shampiyona y'u Rwanda 2020/21:

1.Imvune za hato na hato ku bakinnyi

Bitewe n'uko abakinnyi bamaze igihe kirekire nta marushanwa bakina, biroroshye kugira imvune mu gihe amaze iminota 30 yiruka mu kibuga.

Hari ibyo umubiri we uzaba ubonye utaherukaga birumvikana ko kugira impinduka ugaragaza bitaba bitunguranye.

Izi mvune zizaboneka ku bwinshi kuko umukinnyi azakora iyo bwabaga kugira ngo ashimishe umufana, nibihurirana no kutamenyera amarushanwa bimuviremo kuvunika. Bibaye byiza buri mutoza yazakoresha abakinnyi bose bemerewe gusimbura nabo bagakina mu gufasha bagenzi babo babanje mu kibuga, kugira ngo birinde imvune zinaturutse ku munaniro.

Ikindi gishobora kuzongera imvune ni ugukina imikino myinshi mu gihe gito kandi ku bakinnyi batari baherutse mu marushanwa.

2. Gutungurana ku makipe yitwa ko ari mato

Nyuma y'amezi arenga umunani shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda idakinwa kubera COVID-19, hahindutse byinshi ku buzima bwa buri muntu, ntibyasize amakipe ndetse n'abakinnyi bayo. Imikino mu maguru yabo yaragabanyutse, amarushanwa aragabanyuka ndetse n'imyitozo yasubiye hasi.

Amakipe atandukanye yariyubatse agura abakinnyi bo kuyafasha, gusa nta tandukaniro rikomeye rihari kuko n'ubundi abaguzwe nabo batakinaga ndetse nta n'amarushanwa bari bafite. Bishobora kuzatungura benshi amakipe afatwa nk'ayaciriritse, agaraguye amakipe afatwa nk'ibigugu akayakuraho amanota atatu mu mizo ya mbere ya shampiyona bishobora kuzatungura benshi.

Cyane cyane wasangaga amakipe makuru yabaga afite abafana ku kibuga, bakaba umukinnyi wa 12, ariko ubu bagiye gukina nta bafana bishobora gutinyura ya makipe mato agatera umupiora ntacyo yikanga, akaba yabona umusaruro mwiza kuri ya makipe makuru.

3. Gusezererwa kw'abatoza byibura batatu mu mikino 10 ya mbere

Bitewe n'igitutu amakipe agiye gukoreraho, kubera kudaheruka mu marushanwa, abatoza b'amakipe akomeye yiyumva ko yiyubatse ashobora kuzatangira atakaza amanota mu buryo budasobanutse, bagasezererwa hakiri kare cyane.

Ibi bishobora kuzagaragara cyane cyane ku makipe y'abantu ku giti cyabo ndetse n'amakipe y'abafana baba bashaka umusaruro mwiza kuri buri mukino kandi kwihangana kwabo kuba kure nk'inyenyeri.

4. Kurumbuka kw'ibitego ku mikino itandukanye

Bijyanye n'uko amarushanwa ku makipe yagabanyutse, n'imyitwarire y'abakinnyi mu kibuga nayo izaba yarahindutse, bishobora kuzatuma ibitego bizatsindwa ku mukino bizaba byinshi cyane, nk'uko n'ahandi mu mashampiyona akomeye i Burayi byagenze ubwo basubukuraga shampiyona.

Abakinnyi benshi b'amakipe atandukanye adaheruka amarushanwa, bashobora kuzakina bahuzagurika, bityo umukinnyi ufashe umupira feri ya mbere ayifatire mu izamu, ibi bishobora kuzatanga umusaruro cyangwa bikazagira ingaruka ku ikipe, ikinjizwa umuba w'ibitego.

5. Kugabanyuka kw'amakosa y'abasifuzi

Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri uyu mwaka izerekanwa kuri RBA, Abasifuzi bazirinda gukora amakosa kuko bazi ko iryo bakoze ryose Isi yose iri kuribona, bazaharanira gusifura neza kugira ngo amanota yabo azamuke.

Iyo stade yabaga yakubise abafana buzuye, baririmba, bavuza ibirumbeti n'induru, byagiraga ingaruka ku basifuzi bayoboye umukino, aho wasangaga bafata ibyemezo bimwe na bimwe bihubukiwe.

Umusifuzi wabaga uyoboye umukino, kubera igitutu cy'abafana wasangaga hari ibyemezo bimwe na bimwe yafataga kubera icyo gitutu. Gusa kubera ko nta bafana bazaba bemerewe kwinjira ku kibuga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, igitutu ku bakinnyi no ku basifuzi kizagabanyuka.

UKO UMUNSI WA MBERE UZAKINWA MURI SHAMPIYONA Y'U RWANDA 2020/21







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND