RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Yiyemeje kwambara nk’abagore kugira ngo agaragarize abantu ko imyenda nta gitsina igira- AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/12/2020 13:40
2


Mark Bryan ni umu injeniyeri, umunyamerika ariko uba mu Budage, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu, yiyemeje kwambara imyenda n’inkweto by’abagore kugira ngo akure imyumvire mu bantu.



Kuri konte ye ya Instagram, Mark Bryan yasangije abakunzi be barenga 62,000 amafoto ye, yambaye ijipo ngufi n’inkweto ndende avuga ko imyenda nta gitsina igira arasobanura ati: "Ndi umugabo utari umutinganyi kuko mfite umugore n’abana batatu".



Abajijwe ikimutera kwambara imyenda y’abagore avuga ko yumva yifuza gutandukana n’abandi bagabo ndetse ko uretse n’ibyo ngo imyenda nta gitsina igira, iyo ari mu kazi aba yiyambariye nk’abagore kandi ntacyo bimutwaye ati ”Ndashaka kubwira abantu ko imyenda n’inkweto nta gitsina bigira uwo ari we wese yabyambara”.



Hamwe n'imyambarire ye, Mark Bryan agerageza kwerekana ko amajipo n'inkweto bitagomba kuba iby'abagore gusa.


Igikorwa cye kigamije kumvisha abantu benshi ko buri wese afite umudendezo mu gokora icyo ashaka, myenda idafite igitsina kandi ko buri uwo ari we wese yakwambara uko ashaka


Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZAYISENGA Etienne3 years ago
    Gusa kabisa umva pe uyu munyamerika numusitari pe.imyambaro yabagore niyabago rwose ntamugabo muzima wo kwambara ijipo pe.
  • NZAYISENGA Etienne3 years ago
    Gusa kabisa umva pe uyu munyamerika numusitari pe.imyambaro yabagore niyabago rwose ntamugabo muzima wo kwambara ijipo pe.





Inyarwanda BACKGROUND