RFL
Kigali

Abantu 10 bavuzwe cyane kurusha abandi mu mwaka wa 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2020 22:32
0


N'ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n'amakuru avuga ku cyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi, hari abantu babaye nk'isereri mu mitwe ya benshi, biharira urupapuro rw'ibanze mu bitangazamakuru, bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi, kubera ibikorwa bidasanzwe bakoze muri uyu mwaka.



Umwaka wa 2020 wabaye udasanzwe mu buzima bwa muntu, kuko hari byinshi bishya yahuriyemo nabyo. Ubwo bamwe bari bahangayikishijwe n'uko bava muri 'Guma mu rugo', abandi bakoraga ijoro n'amanywa ibituma amazina yabo atumbagira, birangira afashe intera ikomeye.

N'umwana muto, yakubwira ko izina nka Sadate, Trump cyangwa CP Kabera uzwi cyane muri 'Guma mu rugo' ndetse hakaba hari n'abagiye bamwita 'Guma mu rugo' kubera ubutumwa yatangaga ku baturarwanda mu izina rya Polisi y'u Rwanda abasaba kuguma mu rugo, yayafashe mu mutwe mu 2020, kurusha uko yafataga amasomo yo ku ishuri.

InyaRwanda.com yagukoreye urutonde rw'abantu 10 bavuzwe cyane mu Rwanda, haba mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

1.Munyakazi Sadate

Mu mboni z'abanyamakuru ba InyaRwanda.com, Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports niwe wavuzwe cyane mu itangazamakuru rivuga n'iryandika, ku mbuga nkoranyambaga, kurusha abandi mu Rwanda kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 kugeza ku musozo.

Icyatumye uyu mugabo avugwa cyane, ni urugamba yarwanye rwo kuguma ku buyobozi bw'iyi kipe, aho yashakaga kweguzwa n'abahoze bayobora iyi kipe, akandikira inzego zitandukanye z'ubuyobozi bwa Leta harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Iki kibazo cyamaze igihe kirekire kizenguruka mu mitwe ya benshi cyane cyane mu bafana ba Rayon Sports, Sadate ariwe uvugwa, bamwe bati adusenyeye ikipe, mu gihe hari abandi babonaga ko atangiye urugamba rwo kuyubaka bushya.

Uku guhangana kw'izi mpande zombi kwashyizweho akadomo n'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' muri Nzeri 2020, aho rwakuye ku buyobozi Sadate Munyakazi na Komite ye ndetse runihanangiriza abo bari bahanganye kongera kwivanga mu miyoborere y'iyi kipe. kuva icyo gihe kugeza magingo aya Sadate Munyakazi aracyavugwa.

2. Donald Trump


Uyu wayoboye igihugu cy'igihangange ku Isi 'Leta Zunze Ubumwe za Amerika' imyaka 4, nawe yaravuzwe cyane mu 2020, ahanini kubera amagambo atangaje yabaga akubiye mu mbwirwaruhame ze, haba ku cyorezo cya COVID-19 cyatangiye acyita indwara y'Abashinwa nyuma kikaza guhitana umubare munini w'Abanyamerika ndetse no mu kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.

 Amagambo atangaje kandi yuzuyemo gusetsa yandikaga anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter nayo yakunze kugarukwaho cyane anibazwaho byinshi bitandukanye, ibyo byose bigatuma ahora avugwa cyane n'ingeri zitandukanye. Yongeye kuvugwa na none ejobundi ubwo Joe Biden yatsindiraga umwanya wa Perezida wa Amerika, Trump agatangaza ko yibwe mu matora agatanga ikirego mu rukiko ndetse agatangaza ko adashobora kuva mu buyobozi.

3. Afande CP Kabera Jean Bosco

Uyu muvugizi wa Polisi y'u Rwanda ni umwe mu bavuzwe cyane mu 2020, ndetse hari n'abumvaga izina rye mu gihe cya 'Guma mu rugo' bakikanga, birangira bamwitiriye 'Guma mu rugo', abandi bati 'Ya masaha ya Afande Kabera yageze'.

CP Kabera niwe watangazaga mu itangazamakuru ibyemezo bya 'Guma mu rugo' mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, aho yagiraga ati "Ku wa mbere ni guma mu rugo, ku wa kabiri ni guma mu rugo, ku wa gatatu no ku wa kane ni guma mu rugo......bikageza ku wundi wa mbere ari guma mu rugo". Iyi 'Guma mu rugo' yari yarakuye umutima benshi bituma bafata mu mutwe ndetse bakanavuga cyane Afande CP Kabera Jean Bosco.

4. Bruce Melodie

Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu Rwanda ndetse no mu karere, ni umwe mu bavuzwe cyane mu 2020, ahanini ku ndirimbo Saa Moya yaririmbye, aho yagize ati "Saa Moya mu rugo saa moya, bireke tubonane saa moya", nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo ko abaturage bose Saa Moya bagomba kuba bari mu rugo nta wugaragara mu muhanda. 

Byatumye uyu muhanzi avugwa cyane, abantu bibaza isano riri hagati y'iyi ndirimbo n'icyemezo cya Leta cyo kuba Saa Moya abaturage bagomba kuba bari mu ngo zabo. Uyu muhanzi kandi yongeye kuvugwa ku ndirimbo z'ibishegu yaririmbye zirimo 'Saa moya' na 'Ntiza', ndetse yongera kuvugwa cyane ubwo yafungwaga azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

5. Senateri Uwizeyimana Evode

Uyu muyobozi muri Guverinoma y'u Rwanda yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, yavuzwe cyane ndetse agaruka mu itangazamakuru kenshi ubwo yahutazaga umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y'amasaha atatu akoze icyo gikorwa cyanenzwe n'abatari bacye cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, Senateri Uwizeyimana yasabye imbabazi avuga ko ibyo bitari bikwiye, nyuma aza no kwegura ku mwanya w'ubuyobozi yari ariho. Gusa nyuma y'amezi 8 akoze ibyo, Uwizeyimana Evode yagiriwe icyizere n'Umukuru w'Igihugu, agirwa Umusenateri.

6. Kanye West

Uyu muhanzi ukize kurusha abandi ku Isi, yagarutsweho muri uyu mwaka wa 2020, mu bikorwa bye by'amasengesho yakoreraga muri Leta zitandukanye nyuma y'uko mu 2019 atangaje ko yakiriye agakiza. Yavuzwe cyane uyu mwaka ubwo yatangazaga ko agiye guhangana na Donald Trump, akiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuzwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu matora ndetse na nyuma yayo, ubwo yamanikaga amaboko akemera ko yatsinzwe na Joe Biden.

7. Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine

Iyi mpirimbanyi muri Politiki ishaka impinduka mu gihugu cya Uganda, ni umwe mu bavuzwe cyane mu 2020, kandi bakomeje kugarukwaho umunsi ku munsi kugeza magingo aya. Bobi Wine yiyemeje guhangana byeruye na Leta ya Uganda iyobowe na Museveni, yarakubiswe, arafungwa ndetse anakorerwa iyicarubozo ngo bamuce intege ariko ntava ku izima, icyo aharanira kitaragrrwaho.

Mu buryo bugoranye bwiganjemo imvururu no guhonyora uburenganzira bwa muntu Bobi Wine akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe mu 2021, aho ashaka gusimbura Yoweli Museveni umaze imyaka 35 ku buyobozi.

8. Safi Madiba

Uyu muhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada, umaze kwandika izina mu Rwanda no mu karere, ni umwe mu bavuzwe cyane kuva uyu mwaka watangira kugeza magingo aya. Byatangiye muri Mutarama 2020, ubwo yatandukanaga n'inzu ifasha abahanzi bari bafitanye amasezerano ya 'The Mane', aho ubuyobozi bw'iyi nzu bwavuze ko n'indirimbo zose uyu muhanzi yahakoreye nta burenganzira na mba  azifiteho.

Safi kandi yongeye kugarukwaho mu rukundo ubwo yashwanaga n'umufasha we Judithe basezeranye imbere y'amategeko, ndetse bikaba bivugwa ko bamaze gutandukana burundu n'ubwo biherutse guterwa utwatsi na Judithe. Uyu muhanzi yongeye kuvugwa cyane mu kwezi gushize, ubwo yagaragazaga umwana we w'umuhungu witwa Jiden Lion, w'imyaka itanu ku nshuro ya mbere. Mbere yaho ariko yari yanavuzwe cyane ubwo yatangazaga ko yanduye Covid-19, biba inkuru mu binyamakuru dore ko ari we muhanzi nyarwanda wa mbere wari utangaje ko yanduye iki cyorezo.

9. Kimenyi Yves


Uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Kiyovu Sports ari mu bavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2020 ku bintu bibiri, 'Transfert' ye ava muri Rayon Sports ajya muri mukeba Kiyovu ndetse n'urukundo rwe na Miss Muyango.

Transfert ya Kimenyi Yves ava muri Rayon Sports ajya muri Kiyovu Sports byabaye mu ibanga rikomeye ariko birangira bigiye hanze, birasakuza cyane mu itangazamakuru kubera ko hari amafaranga yari kwishyuza Rayon Sports kandi akaba yasinyiye indi kipe agifite amasezerano y'umwaka muri Rayon Sports.

Kimenyi Yves kandi yongeye kuvugwa cyane mu rukundo rwe na Miss Muyango Claudine, aho uyu mwaka byafashe intera ikomeye ndetse biza no kuvugwa ko aba bombi bari mu mishinga yo kubana mu gihe cya vuba, gusa baje kubinyomoza, bavuga ko nta mishinga y'ubukwe bateganya vuba.

10. Master KG - Jerusalema

Uyu muhanzi ukomoka muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bavuzwe cyane uyu mwaka wose wa 2020, kubera indirimbo yaririmbye yitwa "Jerusalema".

Iyi ndirimbo imaze amezi 11 isohotse imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 260 ku rubuga rwa Youtube, (260,503,224), ikaba yaraciye agahigo ndetse inegukana ibihembo bitandukanye. Jerusalema yatumye uyu mugabo utari uzwi, aririmbwa cyane mu bice bitandukanye by'Isi, avugwaho n'ibyamamare ku Isi birimo; Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, Cristiano Ronaldo, Burna Boy wasubiyemo iyi ndirimbo, n'abandi benshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND