Ni kenshi cyane usanga hari umuntu uvuka akagira igikuriro kidasanzwe, ashobora kubyibuha bikabije, kunanuka, kuba mugufi bitangaje cyangwa se akagira ibice bimwe biba bitangaje nko kuri Maci Currin w'igitsinagore, wisanze afite amaguru maremare ku isi.
Maci Currin
w'imyaka 17 y'amavuko akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), uyu
mukobwa yamaze kwinjira mu gitabo cya Guinness World Records 2021 nyuma yo
kwemezwa ko ari we mu ntuntu w’igitsinagore ufite amaguru maremare ku isi. Amaguru
ya Maci areshya na metero imwe n'igice z'uburebure, igitangaje kandi amaguru ye
ntabwo areshya kuko, ukuguru kwe kw'ibumoso gupima cm 135,267, naho ukuguru kwe
kw'iburyo gupima cm 134,3.
Maci Currin
Maci, yashakaga kujya inyuma y'iyi nyandiko ya Guinness World Rcords, kugira ngo
ashishikarize abantu barebare bose kwakira uburebure bwabo no kudaterwa ipfunwe
nabyo ahubwo bakabibona nk’impano. Maci ati “Nizera ko abagore
barebare bashobora kubona ko uburebure ari impano kandi ko udakwiye guterwa
isoni no kuba muremure, ugomba kubyakira neza’.
Rentsenkhorloo
Rentsenkhorloo Bud w’imyaka 29, bivugwa ko ari umugore wa kabiri ufite amaguru maremare ariko we yanze ko yakwandikwa mu gitabo cya Guinness World Record. Rentsenkhorloo aba muri Amerika ariko akomoka muri Mongoliya.
Kubona imyambaro imukwira harimo Ijipo cyangwa ipantalo biragorana cyane, avuga ko yaterwaga ipfunwe no kugira amaguru maremare. Kugira amaguru maremare ubu arabyakira neza avuga ko kuba muremure ari 'byiza'.
Rentsenkhorloo ati: "Nkiri muto, numvaga meze nabi kubera uburebure bwanjye. Abantu
bamwe batumye numva ntamerwa neza, ariko muri iki gihe bisa nk'aho mbona
bidasanzwe, niyo mpamvu numva meze neza. Mu myaka 15 ishize, njye natangiye
gukunda uburebure bwanjye kandi rwose nishimiye umubiri wanjye ndetse n'amaguru
maremare".
Maci
Rentsenkhorloo Bud
TANGA IGITECYEREZO