RFL
Kigali

Ubushinwa: Intego z’umunyarwandakazi D.Diva wasohoye indirimbo ‘Pull me’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2020 10:11
0


Umwaka wa 2020 uri mu myaka itazibagirana ku bakunzi ba muzika Nyarwanda bitewe n’uburyo wagaragayemo abahanzi bashya benshi kandi bagaragaza ko bashoboye. Diamond Diva [D.Diva] ubarizwa mu Bushinwa ni umwe muri abo.



Gatete Colette wahisemo izina ry’umuziki rya D.Diva amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, ari naho akorera ibikorwa bye by’umuziki yifuza kugeza ku rwego mpuzamahanga nk’intego ihambaye yihaye.

Mu mezi atatu ashize, uyu mukobwa yashyize amashusho kuri shene ye ya Youtube, aho yakanguriye abantu kudacika intege mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yavuze ko abantu benshi bita ku ntera ugezeho, ntibashyire ijisho ku nzira igoye wanyuzemo.

We avuga ko buri wese akwiye kugira imbaraga n’inyota yo kumva ko hari icyo ashaka kugeraho. Akagendera kure abamuca intege n’abamubwira ko ntaho azagera. Ati “Ugakomeza gukora ubudahagarara, amajoro utasinziriye ni menshi cyane.” Avuga ko “ntabwo ibintu byizana ahubwo birahanirwa”.

Nyuma yo kuvuga aya magambo yahise asohora amashusho y’indirimbo yise ‘Spray The Love’ yaririmbyemo avuga ko ntacyatuma atezuka ku ntego y’ubuzima bwe, Avuga ko adahatiriza, ahubwo ko akora ibimurimo.

Uyu mukobwa kandi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Pull me’. Yavuze ko yatangiye umuziki kuva cyera akiri muto ariko muri uyu mwaka ari nabwo yafashe umwanzuro wo kuwukora kinyamwuga.

Nubwo ataba mu Rwanda ariko akurikirana ibihabera umunsi ku wundi cyane cyane ibijyanye na muzika. Ngo ababazwa cyane n’uburyo imyumvire ya bamwe ku muziki itarahinduka nkaho umuhanzi agerageza gukora ibikenewe ku isoko ry’abawukunda ariko bamwe bagasesengura babijyanisha n’umuco bigatuma igihangano cye gisa nigiciriwe urubanza.

Intego ya D.Diva ni ugukora cyane akigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika yaba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’iyi ndirimbo ‘Pull me’ avuga ko afite n’indi mishinga iri muri studio nayo izajya hanze mu minsi ya vuba. Arateganya no gukorana n’abandi bahanzi batandukanye atifuje guhita atangaza basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki.

Umuhanzikazi D.Diva yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Pull me' ifite iminota 02 n'amasegonda 50'

D. Diva ubarizwa mu Bushinwa yavuze ko afite intego yo gukora umuziki we ukagera ku rwego mpuzamahanga

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye umuziki akiri muto, mu 2020 yiyemeza kubikora nk'umwuga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PULL ME' Y'UMUHANZIKAZI D.DIVA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND