RFL
Kigali

Guhana intera muri Pisine! Ibikubiye mu mabwiriza y'isubukurwa ry'umukino wo koga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 17:19
0


Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa mu gusubukura ibikorwa byo koga muri za Pisine, aho aboga bazajya bahana intera ya metero 2,5 hagati yabo, ariko akomeza gukumira abantu ku giti cyabo bogera mu byanya by’amazi bigari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.



Mu nama y'Abaminisitiri iheruka guterana ku wa 27 Ugushyingo 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yanzuye ko "Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (Gyms) no kogera muri pisine (Swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19". Kandi ko "Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'inzego zibishinzwe". 

Kuri ubu Minisiteri ya Siporo yakomoreye abogera muri Pisine (Swimming pool), ariko isaba aboga gushyira intera ya metero 2,5 hagati yabo kugira ngo birinde aho bahurira ngo banduzanye indwara zitandukanye harimo na COVID-19. Umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe n’ibicurane, ntiyemerewe kujya kuri pisine no kuyogeramo.

Minisiteri ya Siporo kandi yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko Koga mu byanya by’amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi n’imiyaga) bitemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira uruhushya no kuruhabwa.

Hari hashize hafi amezi icyenda umukino wo koga udakinwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.

Ntibyemewe kogera mu biyaga n'ahandi mu mazi magari umuntu ku giti cye

Aboga muri Pisine bagomba guhana intera ya metero 2,5 hagati yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND