RFL
Kigali

Burna Boy arashinjwa guca inyuma Stefflon Don

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2020 15:41
0


Umukobwa witwa Jo Pearl arashinja Burna Boy kuryamana nawe mu gihe uyu muhanzi ari mu rukundo n’umuraperikazi Stefflon Don. Uyu mukobwa avuga ko amaze igihe kinini aryamana na Burna Boy mu ibanga.



Umuhanzi wa Afro beat ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy arashinjwa n’umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga witwa Jo Pearl ko aba bombi bamaze imyaka ibiri baryamana mu ibanga. Uyu mukobwa akaba amaze kubitangaza mu masaha 6 ashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Jo Pearl w’imyaka 23 akoresheje amashusho yashyize ku rubaga rwa Instagram yavuze ko amaze imyaka ibiri akundana na Burna Boy mu ibanga kuko uyu muhanzi atashakaga ko umubano wabo ujya ahagaragara.

Uyu mukobwa wahamije ko urukundo rwe na Burna Boy rwatangiye mbere y'uko uyu muhanzi atangira gukundana n’umuraperikazi Stefflon Don, yagize ati ”Ndambiwe kugira ibanga umubano wanjye na Burna Boy kuko birambabaza iyo mubona avuga ko akunda Stefflon Don kandi nanjye akaza akabwira ko ankunda”.

Umukobwa Jo Pearl watangaje ko amaze imyaka ibiri mu rukundo rw'ibanga na Burna Boy.

Jo Pearl wavuze ko kugeza n'ubu yari agihura na Burna Boy bakaryamana mu gihe uyu muhanzi ari mu rukundo na Stefflon Don batangiye gukundana mu ntangiriro zu mwaka wa 2019 kugeza ubu.

Stefflon Don ukomoka mu gihugu cya Jamaica ariko akaba akorera umuziki mu gihugu cy’u Bwongereza, urukundo rwe na Burna Boy yatangiye kurushyira ku mugaragaro ubwo bari bamaze amezi abiri gusa bakundana.

Burna Boy arikumwe n'umukunzi we Stefflon Don

Ibi bibaye hari hashize ukwezi bivugwa ko urukundo rwabo rwahagaze kubera ko Stefflon Don yaretse gukurikirana Burna Boy ku mbuga nkoranyambaga, gusa uyu muraperikazi yamaze amatsiko abafana be ababwira ko we na Burna Boy bamenyeranye neza.

Aba bombi kandi baherutse kugaragara bari kumwe mu gitaramo Burna Boy aherutse gukorera mu Bwongereza. Muri iki gitaramo Burna Boy akaba yarahaye Stefflon Don indabo. Kugeza ubu ntacyo baratangaza ku byo uyu mukobwa Jo Pearl yavuze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND