RFL
Kigali

"Kuki Bobi Wine batamuhagarika?"-Inzigo ko igihari Bobi Wine atsinze amatora Bebe Cool byamworohera?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/12/2020 15:45
0


Aba bahanzi b'ibyamamare muri Uganda bakunze kugaragaza ubwumvikane buke, kuri iyi nshuro Bebe Cool yongeye gukoza agati mu ntozi yuririye ku matora.



Hashize igihe  kirekire abahanzi bo muri Uganda, Bebe Coll na Bobi Wine bagaragaza ko batumvikana n'ubwo badakunze kwerura cyane. Hanze y'umuziki ahanini ubu bushyamirane bukunze kugaragara mu bihe by'amatora. Bobi Wine kugeza ubu ni umwe mu bakandida bari guhatanira na Yoweli Museveni kuyobora igihugu akaba abarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta, NUP.

Naho mugenzi we Bebe Cool ari inyuma ya Yoweri Kaguta Musevini umaze imyaka 35 ayobora Uganda. Aba bombi nk'uko twigeze kubikomozaho bagiye bagaragaza gushyamirana mu buryo butandukanye mu bikorwa by'umuziki ndetse hakabaho no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga buri wese ashaka kwereka undi ko amurenze n'ibindi nk'ibyo.

Mu myaka ibiri ishize ikinyamakuru standardmedia.co.ke cyanditse inkuru igaragaza ko Bebe Cool yaninuye mugenzi we ubwo yari yavunikiye muri kasho ya Police. Icyo gihe Bobi Wine afunguwe agendera mu mbago, Bebe Cool anyuze ku nkuta ze nkoranyambaga yanditse aninura asa n'uwibaza niba uyu muhanzi mugenzi we yarakoze impanuka ari mu ndege cyangwa yari ahagaze ku birenge bye yongeraho ko ari umwana.

Rimwe na rimwe ibibazo byabo bagiye bavuga ko byakemutse kuko bamaze kuba bakuru gusa kuri iyi nshuro Bebe Cool yongeye kugaragaza ko  bagifitanye inzigo. Bebe Cool yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook abaza komisiyo ishinzwe amatora impamvu itari guhagarika Bobi Wine. Yagize ati "Natengushywe n'abashinzwe amatora kuki Bobi Wine batamuhagarika".

Amwe mu mafoto yashyize hanze akabaza abashinzwe amatora impamvu badahagarika Bobi Wine

Aha yari ashatse kugaragaza ko uyu muhanzi uri mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu ari guhonyora nkana amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yafashe ifoto ya Bobi Wine ari kwiyamamaza aherekejwe n'imbaga y'abarwanashyaka ba NUP benshi kandi bambaye imyanda isa mu kugaragaza ko ari kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babizi kandi mu buryo buteguye.

Gutunga agatoki uyu muhanzi birasa n'aho Bebe Cool yabitewe n'uko mu minsi ishize yabujijwe n'inzego za Leta Kwamamaza Museveni. Mbere yuko yamburwa ubu burenganzira yari amaze iminsi azenguruka hirya no hino mu gihugu atanga imipira y'ishyaka NRM riri ku butegetsi ku baturage ndetse n'udupfukamunwa hanyuma akabasaba kuzatora Museveni. Kugeza ubu abenshi bari kwibaza uko umubano hagati y'aba bahanzi wamera Bobi Wine aramutse ayoboye iki gihugu.


Bebe Cool yavuze ko Bobi Wine n'abamuri inyuma bari kunyuranya n'amabwiriza ya COVID-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND