RFL
Kigali

Agahinda ka Makanyaga wasimbujwe Deo Munyakazi na Esther mu gitaramo cya Clarisse Karasira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2020 16:29
0


Umuhanzi Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, ntariyumvisha ko atakiri umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo umuhanzikazi Clarisse Karasira azamurikiramo Album ye ya mbere yise "Inganzo y’umutima".



Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Label abarizwamo yitwa Indongozi busohoye itangazo, kuri uyu wa 01 Ukuboza 2020, bumenyesha Clarisse Karasira, ko Makanyaga atazaririmba mu gitaramo cye bitewe n’uko yamushyize kuri ‘affiche’ atabavugishije.

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Indongozi Muzika burisegura ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange, by’umwihariko umuziki wa Bwana Makanyaga Abdallah kuba atazaboneka mu gitaramo cyo kumurika Album y’umuhanzikazi Clarisse Karasira tariki ya 26 Ukuboza 2020, ku mpamvu z’uko Clarisse Karasira yamushyize kuri affiche yamamaza atabyumvikanyeho na Team Management ye (Indongozi Muzika).”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Makanyaga Abdul afite ibikorwa ahugiyemo birimo nko gutegura Album ye nshya n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki nk’umunyabigwi u Rwanda rufite.

Mu ijwi ryumvikanisha agahinda, Makanyaga Abdul yabwiye INYARWANDA, ko ijoro ryakeye atasinziriye yinginga Aime Fulgence Umuyobozi Mukuru w’Indongozi Muzika, ngo amuhe urushya aririmbe mu gitaramo cya Clarisse Karasira nk’umuhanzikazi akundira inganzo.

Makanyaga yavuze ko hari hashize igihe yemeranyije na Clarisse ko azaririmba mu giraramo cye, nawe akaririmba mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Uyu muhanzi uri mu bakuze, yavuze ko muri we yumvaga ko Label ye itazabangamira icyemezo yafashe cyo gushyigikira umuhanzikazi mushya. Yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba atazamushyigikira, kandi yari amaze igihe ari mu myiteguro.

Yavuze ati “Uriya mwana (Clarisse Karasira) nagombaga kumufasha byanze bikunze rwose. We aracyari muto, nanjye yazamfasha kuri byinshi. Rwose byambabaje cyane, byambabaje ariko nta kundi mfite nabigenza.”

Akomeza ati “Kuko twari twarabivuganye na Clarisse rwose, twabiganiriyeho neza. Kuko nanjye mfite igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 umwaka utaha nawe yari yanyemereye ko azamfasha.”

Makanyaga yanabwiye INYARWANDA, ko abacuranzi be n’abaririmbyi asanzwe afatanya nabo babarizwa mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda yari yamaze kubazana i Kigali kugira ngo bafatanye kwitegura iki gitaramo.

Makanyaga Abdul yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yakuwe mu bahanzi bazashyigikira Clarisse Karasira

Label ya Indongozi Muzika ibarizwamo abahanzi bakuze mu muzika n’abakibyiruka bubakiye umuziki wabo kuri gakondo nyarwanda. Hari amakuru avuga ko aba bahanzi bose bashyize umukono kuri kontaro y’imyaka umunani muri iyi Label, bivuze ko umwaka umwe ushize kuva basinya aya masezerano.

Umuyobozi Mukuru w’Indongozi Muzika, Aime Fulgence Barawigirira yabwiye INYARWANDA, ko Clarisse Karasira hari ibyo yasabwe kuzuza kugira ngo Makanyaga Abdul azaririmbe mu gitaramo cye ‘ntiyabyuzuza’.

Avuga ko ari amafaranga baciye uyu muhanzikazi atabashije kubaha. Hari amakuru avuga ko Makanyaga Abdul yaririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ahawe miliyoni 3 Frw-Byashoboka ko Clarisse yasabwe amafaranga menshi.

Fulgence yavuze ko muri Label ye bafite amategeko bagenderaho nta muhanzi ugomba kuyarengaho. Kandi ko iyo Clarisse aza kuvugisha mbere Indongozi bari kumwemerera akaririmba mu gitaramo cye.

Ifashabayo Dejoie Slyvain Umuyobozi wa kompanyi y’umuziki ‘Clarisse Karasira Ltd’ yabwiye INYARWANDA, ko bamaze gufata icyemezo cyo gusimbuza Makanyaga Abdul abahanzi babiri ari bo Umukirigitananga Deo Munyakazi na mushiki we Esther Niyifasha nawe ucuranga inanga.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, ni bwo Clarisse Karasira yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere kiranga urugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka ibiri yahuriyemo n’ibicantege n’ibiterambaraga.

Ni igitaramo yavuze ko yateguye mu rwego rwo gusubukura ibyo yashakaga gukorera mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, ariko agakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo yise ‘Rutaremara’, yavuze ko muri iki gitaramo cye cya mbere azifashisha abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Jules Sentore, Itorero Uruyange rw’Intayoberana ndetse na Mani Martin bakoranye indirimbo ‘Urukerereza’.

Clarisse Karasira yavugaga ko yashyize Makanyaga Abdul kuri uru rutonde ‘kubera ari umuhanzi nkundira inganzo ye’ kandi nawe akaba ‘akunda inganzo yanjye’.

Clarisse Karasira azakora igitaramo ku wa 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni ibihumbi 100 Frw bingana no kugura Album ye iriho indirimbo 18. Biteganyijwe ko hazinjira abantu 70 gusa!

Umukirigitananga Deo Munyakazi azaririmba mu gitaramo cya Clarisse kizaba ku wa 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel

Niyifasha Esther, mushiki wa Deo Munyakazi nawe azaririmba mu gitaramo cy'umuhanzikazi Clarisse Karasira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND