RFL
Kigali

Ibyo wakora kugira ngo umukunzi wawe akwizere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/12/2020 14:12
0


Mu buzima biragora gutakarizwa icyizere ngo wongere ukigarurirwe, no mu rukundo ni ko bimeze kuko icyizere ni ikintu cy’ibanze gifasha mu kubaka urukundo rugakomera kuko nta n’umwe uba wigisha undi dore ko usanga abamaranye igihe bakundana baba baramaze kuba umwe ku buryo banabwira umwe ko uwo bakundana yakoze ikosa runaka ariko ntabihe agaciro



Biba byiza iyo ukundanye n'umuntu ukwizera n'ubwo biva kure kugira ngo akwizere gusa ugomba kwibuka ko icyizere giharanirwa. Kuba mukundana ntibivuze ko mwizerana, niba wifuza ko umukunzi wawe akwizera byimazeyo ukwiye gukora ibi bintu:

1. Kubwizanya ukuri:

Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo. Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri buri kimwe cyose ku buryo anakugenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

2. Kumukunda:

Uzamukunde kandi ubimwereke ureke bya bindi bajya bavuga ngo iyo ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

3. Kutamutendeka:

Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva, ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, icyizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by’ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we ntagukunda.

4. Kumwitaho:

Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n’uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema nawe.

5. Kutivumbura:

Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambirwa kandi nawe akakurambirwa vuba. Ikizima watuza n'iyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza hanyuma ukaza kumuhana mwese nta n'umwe ufite umujinya, icyo gihe arabyumva kandi akagerageza ku buryo bitazongera.

Src:www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND