RFL
Kigali

Ibyerekana ko umukunzi wawe atakigushaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/12/2020 11:04
1


Mu rukundo hari igihe umukunzi wawe biba ngombwa ko akureka bitewe n’impamvu zinyuranye. Zaba iziguturutseho cyangwa se ize ku giti cye. Hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umusore cyangwa umukobwa mwakundanaga atakigukunda ndetse byarangiye n’ubwo atarabikubwira.



Akenshi iyo umusore cyangwa umukobwa mukundana yatangiye kukurambirwa ndetse yumva ko mwatandukana ntahita abikubwira byeruye, ahubwo abanza kukwitwaraho nabi kugira ngo wowe ubwawe nurambirwa umusige. Muri bimwe bizamuranga ni ibi bikurikira:

1. Ntakiguhamagara, yewe n'iyo ahamagaye wumva atakwishimiye kandi akakuvugisha iminota micye cyane. Iyo umwandikiye ubutumwa bugufi nabwo ntasubiza.

2. Ntakikubonera umwanya. Asigaye ahora akubwira ko ahuze ariko abandi bantu akababonera umwanya.

3. Asigaye arakazwa n’utuntu duto. Akagushakaho urwitwazo rwo kurakara kwe, buri jambo uvuze rikaba ribaye intandaro yo gushwana.

4. Ntakikubwira ibye, ntakikubwira uko umunsi we wagenze, yewe n'iyo agize ikibazo asigaye akibwira abandi batari wowe.

5. Atangira gukundana/gukururana n’undi muntu ashaka kugusimbuza kandi ntabwo abikora yihishe ku buryo usanga abantu bose barabimenye ari wowe wari usigaye utazi iyo nkuru.

6.Asigaye agusuzugura bya hato na hato ndetse n'iyo ubimubwiye cyangwa umubajije impamvu ibimutera ntayo abona ahubwo araceceka.

7.Ntagiha agaciro ibyo umubwira nk'uko mbere yabikoraga.

8.Akubeshya kenshi ntanabisabire imbabazi n'iyo umufashe abikora arakomeza akakubeshya.

9.Ntakikwishimira nk'uko byahoze urukundo rwanyu rugitangira.

10.Ntacyifuza ko mutemberana cyangwa ngo mugire aho mujyana muri kumwe kuko bisigaye bimutera ipfunwe.

Src:www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habamugisha3 years ago
    bira baza iyo umukunzi yakwanze





Inyarwanda BACKGROUND