RFL
Kigali

Umuryango wa Rev Alain Numa wateguriye abashakanye n'abitegura kurushinga ibirori byiswe 'Let's fix it couples night'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2020 11:01
0


Rev Alain Numa hamwe n'umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline babarizwa mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete, bateguriye abubatse ingo n'abandi bose bitegura kurushinga ibirori byo gusangira no guhana ubuhamya byiswe 'Let's fix it couples night'.



Insanganyamatsiko y'ibi birori iragira iti "Let's Fix It", ubigereranyije mu kinyarwanda, bisobanuye "Mureke tubikosore/Mureke twisuzume". Ibi birori bizaba tariki 27/12/2020 bibere mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu kuri Scheba Hotel kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Abazitabira ibi birori basabwe kuzaba bambaye imyenda y'umukara. Biteganyijwe ko bazaganirizwa na Bishop Dr Fidele Masengo Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda.

INKURU WASOMA: Alain Numa: Uko yagiye mu gisirikare, kujya mu barokore avuye muri Gatolika n'uko yigize umwana w'umupilote watwaraga Perezida-VIDEO

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rev Alain Numa uzwi cyane mu kigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda amazemo imyaka igera kuri 20, akaba n'umupasitori muri Shiloh Prayer Mountain church-inshingango yahawe kuwa 21 Ukuboza 2019, yadutangarije ko urugo ari urugendo rubamo ibintu byinshi birimo ibibi n'ibyiza, akaba ariyo mpamvu yatekereje guhuriza hamwe abubatse ingo n'abitegura kurushinga kugira ngo baganire, bahugurane, bishimane, n'ibindi. Ati:

Burya urugo ni urugendo rubamo byinshi, habamo ahamanuka, ahazamuka, amabuye, imyobo n'ibindi byinshi. Rero umwaka iyo urangiye numvise byaba byiza habayeho umugoroba wo kongera gusubiramo ibyo twahuye nabyo tukongera tukisuzuma ndetse tukagira n'ibyo twongeramo akabaraga kugira ngo n'ubutaha iyo mihanda tuyinyuremo ntakiduhungabanya duharanira kugira urugo rwubakiye ku Mana yacu kuko ari yo yonyine itanga urugo rwiza.


Rev Alain numa hamwe n'umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline

Rev. Numa yavuze ko bateguye iki gikorwa bagendeye ku Ijambo ry'Imana riri mu Abefeso 4: 32, ati "Turi kugendera mu ijambo ry'Imana "Abefeso 4:32"《Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.. Yongeyeho ati "Ibi birareba abubatse ingo n'abitegura kurushinga".

Muri uwo mugoroba hateganyijwe kumva ubuhamya bw'umuryango wa Rev Numa, gusangira ku bunararibonye bavanye mu rugendo bamazemo imyaka 22 nyuma bakazaganirizwa na Bishop Dr Masengo Fidele Umushumba Mukuru wa FourSquare Gospel church. Ikindi ni uko azaba ari n'umugoroba wo gusangira amafunguro ari nayo mpamvu harimo ikiguzi ku muntu wese uzitabira. Kwinjira ni 10,000 Frw ku muntu umwe, ibisobanuye ko ari 20,000 Frw kuri couple imwe, hakaba harimo ibyo kurya no kunywa.

Bijyanye n'amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Rev. Numa yavuze ko imyanya y'abazitabira ibaze, bityo ubyifuza wese akaba yakwiyandikisha hakiri kare kugira ngo atazacikanwa. Ati "Azaba ari n'umugoroba wo gusangira (Dinner) ariyo mpamvu harimo n'ikiguzi (10,000 Frw ku muntu umwe). Birasaba kwiyandikisha/gukora Booking kugira ngo imyiteguro igende neza kandi imyanya ikaba ibaze".


Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yimitswe agirwa Rev.Pastor

Akarusho kuri 'Couples' zizitabira iki gikorwa cyiswe 'Let's fix it couples night', ni uko Scheba hotel yabashyize igorora, ikabagabanyiriza ibiciro ku bazarara muri iyi hoteli mu ijoro ribanziriza iki gikorwa, ni ukuvuga bakazaharara, bakahirirwa bategereje ko igikorwa nyirizina batumiwemo kiba. Alain Numa ati "Muri iyo Hotel banatanze promotion ku bifuza kurarayo tariki ya 26/12/2020 kugeza umunsi ukurikiyeho 27/12/2020 ku mugoroba binjira muri dinner.

Ku rupapuro rwamamaza iki gikorwa cyateguriwe abashakanye n'abitegura kurushinga, handitseho ko kurara muri iyi hotel kuri promotion ku bantu bazitabira iki gikorwa, ari amadorali 50 kuri Couple imwe, hakiyongeraho izindi serivisi bazahabwa ku buntu zirimo; ibyo kurya bya mu gitondo (Breakfast), koga muri piscine y'iyi hoteli (Swimming Pool) ndetse no kuhakorera siporo (Gym facility).

Ku bakeneye kwitabira iki gikorwa 'Let's fix it couples night', bahamagara kuri telefone ikurikira; 0787777771 ari nayo nimero bashobora kwishyuriraho bakoresheje Mobile money. Kwiyandikisha hakiri kare nibyo biri gusabwa buri umwe wese wifuza kuzitabira iki gikorwa na cyane ko imyanya ibaze. Ku bashaka kwiyandikisha mwakanda HANO.


Abashakanye n'abitegura kurushinga bateguriwe igikorwa cyiswe 'Let's fix it couples night'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND