RFL
Kigali

Diamond Platnumz yashimiye abamushyigikiye indirimbo ye na Koffi ikuzuza Miliyoni imwe mu masaha 8 kuri YouTube

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/12/2020 9:04
0


Diamond yari amaze igihe adashyira hanze amashusho y’indirimbo ze 2 ziheruka ariko “Waah” yahuriyemo na Koffi Olomide mu masaha 17 yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ibintu yashimiye abafana be cyane.



Ni indirimbo Diamond Platnumz yahuriyemo na Koffi Olomide ukorera umuziki wo mu njyana ya Rumba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Yayishyize kuri shene ye ya You Tube ku ya 30 Ugushyingo 2020 ariko mu gihe cy’amasaha 8 yari imaze kuzuza miliyoni imwe y’abayirebye ibintu byatunguye Diamond agahita ajya ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati: ”Ndabashimira mwese bakunzi banjye kugira miliyoni imwe mu masaha 8 bisobanye byinshi kandi sinzabatenguha”. Ubwo twakoraga iyi nkuru indirimbo “Waah” yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 mu masaha 17 ndetse yari imaze kuvugwaho inshuro zirenga ibihumbi 17.

Diamond Platnumz ukomoka mu cyaro cya Tandare wiyita intare yo mu cyanya nyaburanga cya Morogoro afite imyaka 31 y’amavuko. Mu minsi ishize yari mu bihe bitari byiza mu muziki bitewe nuko indirimbo ze 2 zitwa: Haunisumbui na Ongeza yewe n’uwakongeraho indirimbo Simba yakoreye ikipe ya Simba asanzwe akunda zose yirinze gukora amashuhso yaze ahubwo asohora zanditseho ”Video lyrics” izo zose zavuzwe ntizigeze zikundwa cyane ku buryo kuri shene ye ziriho nta nimwe ifite nibura miliyoni y’abayirebye.

Umuziki wa Diamond Platnumz ubusanzwe iyo ari wenyine biragora gukurura abantu bitewe nuko inshuro zose yahuriye mu ndirimbo n’abandi bahanzi ari zo zamugejeje kure. Mwibuke ko ajya kwamamara yiyambaje Davido basubiramo Number one yamamara atyo. Indirimbo “Yope” isubiyemo yahuriyemo na Inos B iri mu zamuhesheje uduhigo twinshi turimo no kugira videwo yarebwe n’abantu benshi bitandukanye n’izazibanjirije zose. 

Nk'ubu dukoresheje imibare twasanga koko iyo ndirimbo yahuriyemo na Inos B mu gihe cy’umwaka imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 126. Ni yo ndirimbo iri kuri shene ye yarebwe kurusha izindi. Iyi ndirimbo yanamushyize ku rutonde rw’abahanzi nyafurika barebwa cyane kuri YouTube. Uwavuga ko Diamond Platnumz we ubwe gukora indirimbo ikamamara nk’izo ahuriramo n’abandi bigoye ntiyaba ari kure y’ukuri. 

Birashoboka ko ari yo mpamvu ahora yegera ibyamamare kugira ngo arusheho kwesa uduhigo. Indirimbo “Baba lao” iri mu zakunzwe cyane ni yo bigaragara ko aheruka kwikorana nyamara yagiye kuri shene ye ku ya 8 Ugushyingo mu 2019 imaze kurebwa na miliyoni 23. Amezi abiri yakoze ”Yope” isubiyemo akayihuriramo na Inos B imaze gukuba iye “Baba lao” inshuro zirenga 6 mu kurebwa. 

Aha uwashaka yasobanura ko we ubwe bigoye gukora indirimbo ikarebwa cyane kuri shene ye ya You Tube ari yo mpamvu kuba “Waah” yahuriyemo na Koffi Olomide kuzuza miliyoni imwe mu masaha 8 yabifashe nk’amateka. Diamond ubwamamare muri muzika ya Tanzania abumazemo imyaka 10 ariko agenda arushaho kwagura umuziki we ibintu abamukunda bishimira ndetse binagoye kuba hari umuhanzi wo ku Isi yakwifuza gukorana na we akaba yamugora. 

Kuri ubu ni umwe mu banyamuziki Afurika yishimira kuko no bitaramo mpuzamahanga atumirwamo ahacana umucyo. Indirimbo “Waah” yakozwe na Liser classic usanzwe akorera muri WCB amashusho yayo akorwa na Kenny wo muri Zoom Production. Birashoboka ko Diamond Platnumz yaba yizerera mu gukorana n’abandi bahanzi kurusha gukora indirimbo ze ku giti cye kuko imibare yerekana ko zitarebwa cyane nk’izo ahuriramo n’abandi. 

Urugero inidirimbo ”Kanyaga” imaze umwaka kuri shene ye You Tube ariko imaze kurebwa na miliyoni 14 mwibuke hari imaze igihe nkicyo yakoranye na Inos B ikubye inshuro hafi 9 mu kurebwa cyane.

REBA HANO INDIRIMBO 'WAAH' YA DIAMOND FT KOFFI OLOMIDE


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND