RFL
Kigali

The Ben yageze muri Zanzibar, Uncle Austin na Rema baramusangayo bahakorere indirimbo ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2020 19:16
1


Umuhanzi umaze imyaka 12 mu muziki, Mugisha Benjamin wiyise The Ben yatangaje ko yageze muri Zanzibar, ahakodesha inzu agiye kumaramo igihe akora ku mishinga ye irimo n’indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye.



Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi muri Tanzania ari kumwe n’umukunzi we Miss Pamella witabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Byavuzwe ko bagiye kuruhura mu mutwe, ndetse uyu muhanzi yabishimangiye mu mashusho yasohoye ku wa Gatandatu. 

The Ben yabwiye KT Press, ko yamaze kugera muri Zanzibar aho agiye gukorera indirimbo ye nshya. Ati “Namaze kugera muri Zanzibar, ndatekereza kuba najya mpagaruka nkahakorera ibikorwa byanjye by’umuziki. Namaze kuhakodesha inzu, ndetse niteguye kwakira Producer Nessim, Rema na Uncle Austin tuzakora ku ndirimbo yanjye nshya. Ni indirimbo izaba idasanzwe.”

Iyi ndirimbo ya The Ben izatunganywa mu buryo bw’amajwi na Producer Nessim uri mu bakomeye, izumvikanamo kandi ijwi ry’umuhanzikazi ukomeye muri Uganda Rema ndetse n’umuhanzi wo mu Rwanda Uncle Austin. Iyi ndirimbo izasohokana n’amashusho yayo.

Uncle Austin uri mu bazaririmba muri iyi ndirimbo yabwiye INYARWANDA, ko amajwi (Audio) yayo yamaze gutunganwa, ko azajya muri Zanzibar muri iki Cyumweru ajyanwe n'ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ndetse n'ibindi bikorwa by'umuziki.

Producer Nessim ugiye gukora iyi ndirimbo ni we watunganyije izimo ‘Gutamiza’, ndetse yakoranye n’abahanzi barimo Pius, Charly&Nina, Radio&Weasel, Ykee Benda, Urban Boyz, B2C n’abandi.

The Ben agiye muri Zanzibar nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo zirimo ‘Umutoso’ yakoranye na Muchoma na ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano wo muri Kina Music.

Uyu muhanzi wamaze imyaka icumi akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anaherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza telefoni za Tecno.

Amezi atatu arashize asohoye indirimbo yise ‘Kola’ yaje ikurikira izirimo ‘Ibyiringiro’, ‘Suko’, ‘Vazi’, Ndaje’ n’izindi.
Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko yakodesheje inzu muri Zanzibar aho azajya akorera ibikorwa bye by'umuziki

Umuhanzikazi Rema Namakula wo muri Uganda azaririmba mu ndirimbo ya The Ben


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin yabwiye INYARWANDA, ko muri iki Cyumweru ajya muri Zanzibar mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yakoranye na The Ben








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imbabazi Clementine3 years ago
    Mwaramutse neza nibyagaciro kuba Ben yerekeje mur Zanzibar kbx iyongoma agiye gukorerayo turayitegereje ndamukunda cyane murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND