RFL
Kigali

Gicumbi: Pierre Ndikumwenayo yasohoye indirimbo “Uwikirenga” ishima Bikira Mariya ikanavuga ibigwi Cardinal Kambanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2020 16:54
2


Umuhanzi Pierre Ndikumwenayo avuka mu Ntara y’Amajyepfo muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi ya Ngoma mu karere ka Huye, ubu ni umukozi mu Murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima, isuku n’isukura. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uwikirenga'.



Uyu muhanzi usengera mu idini ya Kiliziya ya Gatolika, avuga ko yifuza ko ibihango bye n’ubutumwa bubirimo buhimbaza Imana byava ku rwego rwo kubimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga, bikagera ku bantu benshi binyuze ku maradiyo, na Televiziyo. Ni muri urwo rwego, nyuma y’indirimbo yagiye akora zigakundwa na benshi zirimo iyitwa “Ndiyimbire” ubu yamaze gushyira hanze indi nshya yitwa “Uwikirenga”. Yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo zose hamwe amaze gusohora zigera kuri 5.


Pierre Ndikumwenayo yakoze mu nganzo arata ibigwi Karidinali Kambanda

Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Uwikirenga' y'iminota 7 n'amasegonda 3, humvikanamo ubutumwa bushima umubyeyi Bikira Mariya, ubuyo yabonekeye u Rwanda ndetse ko ari we waruhaye Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, ikaba igizwe n’ibitero 6. Asohoye iyi ndirimbo nyuma y'amasaha macye Antoine Kambanda yimitswe na Papa Fransis nk'umwe mu ba Karidinali bashya mu birori byabaye ejo tariki 29/11/2020.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ndikumwenayo Pierre yavuze ko yakoze iyi ndirimbo agamije kubwira abantu ko kuba Bikira Mariya yarakiriye inkuru nziza yabwiwe na Malayika Gaburiyeri ko azabyara umwana w’Imana uzacungura Isi, ari byo byanahaye u Rwanda kwakira inkuru y’uko rubonye umukaridinali wa mbere ari we “Cardinal Antoine Kambanda”.

Yagize ati: ”Abantu nyuma yo kumva iyi ndirimbo yanjye nshya, bamenye ko hari Imana ikora imirimo kandi ivubira imvura abakire n’anakene.” Akomeza avuga ko iyi ndirimbo, ikwiye gusubizamo abantu ibyiringiro by’uko Imana ibakunda, kuko ngo ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abantu i Kibeho yagize ati:”Bana banjye ndabakunda.”


Pierre Ndikumwenayo, ni umunyamuziki ucuranga ibyuma bya muzika akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Kugeza ubu, afite indirimbo zinyuranye zirimo igaragaramo isengesho rya Mutagatifu wa Francois d’Asise, yitwa ”Nunze mu rye”, harimo kandi iyitwa “Ndiyimbire” yanakunzwe cyane, iyitwa “Umutima Mutagatifu wa Yezu”, iyitwa “Urutare rw’ibisingizo” n’iyi nshya yitwa “Uwikirenga” 

Ndikumwenayo yatangiye kuririmbira mu makorali akiri muto ku myaka 6, akaba yifuza kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’Isi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UWIKIRENGA' NDIKUMWENAYO YATUYE KARIDINALI KAMBANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakorimana Leopold3 years ago
    Burya se urimo n'umuhanzi!
  • ildephonse nyaminani3 years ago
    nibyizacyane umuhanzi usijyiza bicyiramariya turamukunda. ese indirimbo yasohoye mbere yitwangwicyi?





Inyarwanda BACKGROUND