RFL
Kigali

Umuganga wihariye wa Maradona ari gukorwaho iperereza ku kuba ashobora kuba ari we wamwishe atabishaka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/11/2020 12:10
1


Kuri iki cyumweru, umuganga wihariye wa Diego Maradona yari arimo gukorwaho iperereza ku kuba yaba ari we wamwishe atabishaka nk'uko ubushinjacyaha bwo muri San Isidro hafi ya Buenos Aires bubitangaza.



Nk’uko amashusho ya televiziyo abitangaza, abapolisi bagabye igitero baperereza ku kubaga kwa Leopoldo Luque, umuganga wihariye wa maradona bashaka ibimenyetso bishoboka byakwerekana uburangare uyu muganga yaba yaragize mu kumubaga ikibyimba yari afite ku bwonko.

Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko iperereza ryatewe n’impungenge zagaragajwe n’abakobwa batatu ba Maradona Dalma, Giannina na Jana kubera ubuvuzi yahawe ubwo yabagwaga. Amakuru aturuka ku bashinzwe iperereza aragira ati: "Iperereza ryacu rirakomeje, turimo kuvugana n’abatangabuhamya barimo n'abagize umuryango".

Luque wanze kugira icyo atangaza ubwo yavuganaga na AFP, yari yapostinze ifoto ye na Maradona ku munsi yavuye mu bitaro nyuma y'iminsi umunani abazwe ngo akurwe amaraso mu bwonko.


Maradona yapfuye azize indwara y'umutima ku wa gatatu, ashyingurwa ku wa kane mu irimbi rya Jardin de Paz mu nkengero z'umurwa mukuru wa Arijantine

 Src: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana joseph3 years ago
    arko abantu bazitegelezaryali?ngo isaah yumuntu iyigeze arapfa kdi upfuye ntagaluka kuleka umunsiwokuzuka dutegeleje twese balapelelezase ngo agaluke? Babyiholele niko Imana yabigennye





Inyarwanda BACKGROUND