RFL
Kigali

Sonia Rolland yashyizwe muri ba Nyampinga 9 b’u Bufaransa bazemeza Miss France 2021-AMAFOTO 29 y’abahatanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2020 12:26
0


Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye umwiraburakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa, yandikanye ishimwe ryo kwisanga mu Kanama Nkemurampaka kazemeza Nyampinga mushya w’u Bufaransa 2021.



Yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, avuga ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba yatoranyijwe mu bazemeza umukobwa uzegukana ikamba rya Miss France 2021.

Sonia Rolland yavuze ko kuba yarashyizwe muri aka kanama, ari umwanya mwiza kuri we wo kwizihiza imyaka 20 ishize yambitswe ikamba rya Miss France ‘mu buryo bwihariye’. Kandi yifuriza ishya n’ihirwe buri mukobwa wese uhatanye muri iri rushanwa.

Ku wa 23 Ugushyingo 2020, ni bwo ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa cyanditse ko Akanama Nkemurampaka ka Miss France 2021 kazaba kayobowe na Iris Mittenaere wabaye Miss France ndetse na Miss Universe 2016.

Iki kinyamakuru kandi cyanavuze ko aka kanama kazaba kagizwe n’abakobwa bagiye batwara amakamba mu bihe bitandukanye barimo Linda Hardy wabaye Miss France 1992, Umunyarwandakazi Sonia Rolland Miss France 2000 na Elodie Gossuin Miss France 2001.

Hari kandi Muguette Fabris (Miss France 1963), Patricia Barzyk (Miss France 1980), Mareva Georges (Miss France 1991), Nathalie Marquay (Miss France 1987) na Flora Coquerel (Miss France 2014).

Ikinyamakuru Paris Match, ku wa 25 Ugushyingo 2020, cyanditse ko abantu barenga miliyoni 6.87 bakurikiranye itorwa rya Miss France 2020, aho ikamba ryegukanwe na Clémence Botino wo mu intara Guadeloupe mu Bufaransa.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss France 2021 azamenyakana mu birori bizaba ku wa 19 Ukuboza 2020 ahitwa Puy du Fou. Iri rushanwa ryagiye ryigizwa imbere bitewe na Covid-19, ndetse byari biteganyijwe ko riba ku wa 12 Ukuboza 2020.

Tariki 11 Ukuboza 1999 ni bwo umukobwa w’imyaka 18 Sonia Rolland Uwitonze wari uharagarariye intara ya Bourgogne yatunguranye akambikwa ikamba rya Miss France 2000.

Yari amateka yanditswe bwa mbere muri iri rushanwa ubwo uyu mukobwa ukomoka ku munyarwandakazi n’umufaransa yabaga umwiraburakazi wa mbere wari ugiye guserukira u Bufaransa mu irushanwa rya Miss Universe.

Imyaka 20 iruzuye neza. Ku wa 12 Ukuboza 2019, mu butumwa burebure, Sonia yanditse kuri konti ye ya Instgaram yagaragaje ibyiyumviro yari afite ubwo yambikwaga ikamba rya Miss France 2000.

Ati “Numvaga ndi gutengurwa cyangwa amaguru yanjye nta mbaraga zirimo cyagw se byose. Ingoma zivuga hasigaye abakandida babiri baturuka mu duce tutaratwara ikamba rya Miss France.”

“Miss Province Tatiana nanjye twifashe mu mayunguyungu kugira ngo tutagwa kuko amaguru yacu yari yoroshye. Nari mfite ibyunzwe mu biganza, naheze umwuka, numvaga nshaka kwihisha mu ikanzu, nari mfite ubwoba. Ngiye kumva ngo Miss France ni uhagarariye Bourgogne!”

Ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa Sonia Rolland yaribyaje umusaruro akomeza kuba icyamamare biciye mu bijyanye na sinema n’imideli. Yashinze umuryango witwa Maisha Africa ufasha abana bafite ibibazo bitandukanye mu Rwanda.

Sonia Rolland umunyarwanda wa mbere wabaye Miss Miss France 2020 yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka kazemeza Miss France 2021

AMAFOTO Y’ABAKOBWA 29 BAHATANIYE IKAMBA RYA MISS FRANCE 2021


1.Miss Corse: Noémie Leca afite imyaka 19 y'amavuko

 

2.Miss Languedoc-Roussillon: Ilana Barry

 

3.Miss Guadeloupe: Kenza Andreze-Louison

 

4.Miss Aquitaine: Leïla Veslard

 

5.Miss Poitou-Charentes: Justine Dubois

 

6.Miss Alsace: Aurélie Roux

 

7.Miss Lorraine: Diane Febvay

 

8.Miss Champagne-Ardenne: Gwenegann Saillard

 

9.Miss Midi-Pyrénées: Emma Arrebot-Natou

 

10.Miss Limousin: Léa Graniou

 

11.Miss Île-de-France: Lara Lourenço

 

12.Miss Pays-de-la-Loire: Julie Tagliavacca

 

13.Miss Normandie: Amandine Petit

 

14.Miss Bretagne: Julie Foricher

 

15.Miss Bourgogne:  Lou-Anne Lorphelin

 

16.Miss Franche-Comté: Coralie Gandelin

 

17.Miss Nord-Pas-de-Calais: Laura Cornillot

 

18.Miss Picardie: Tara de Mets

 

19.Miss Wallis-Et-Futuna: Mylène Halemai

 

20.Miss Centre Val de Loire: Cloé Delavalle

 

21.Miss Auvergne: Géromine Prique

 

22.Miss Côte d'Azur: Lara Gautier

 

23.Miss Provence: April Benayoum

 

24.Miss Martinique: Séphorah Azur

 

25.Miss Réunion: Lyna Boyer

 

26.Miss Guyane:  Héléneschka Horth

 

27.Miss Nouvelle-Calédonie: Louisa Salvan

 

28.Miss Rhône-Alpes: Anaïs Roux

 

 29.Miss Mayotte: Anlia Charifa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND