RFL
Kigali

Manzi, Eunice na Sarah basohoye indirimbo nshya 'Usinipite' basaba ko yaba isengesho rya buri umwe wugarijwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2020 8:44
0


Nyuma y'ukwezi bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Ahora hafi yawe' yakunzwe n'abatari bacye dore ko imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 210 kuri Youtube, kuri ubu bamwe mu baririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite ari bo; Sarah Sanyu Uwera, Nelson Manzi n'umugore we Irakiza Eunice basohoye indirimbo nshya bise 'Usinipite'.



'Usinipite' ni indirimbo isanzwe ari iyo mu gitabo, ikaba yitwa 'Ntumpiteho Mukiza'. Amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Eliel Sando muri Eliel Filmz mu gihe amajwi yayo yakozwe na Bruce & Boris. Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo ihumuriza imitima yugarijwe n'ibibazo bitandukanye, aba baririmbyi bavuze ko yaba isengesho rya buri umwe wese uri mu bihe bigoye ubwo ibintu byose biba bitagenda neza, bagatabaza Imana kandi ko izabasubiza ikabakomeza ikabaha imbaraga zo guca muri ibyo bihe bitaboroheye. 

Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili gusa, ikaba yishimiwe bikomeye n'abamaze kuyireba kuri Youtube, basabira umugisha mwinshi aba baririmbyi. Miryam Felician wo muri Tanzania yagize ati "Indirimbo nziza cyane, amajwi meza cyane! Muhabwe umugisha. Ndi Tanzania". Uwiringiyimana Fortunee yagize ati "Uwiteka akomeze abahe imbaraga n'ubushobozi bwo gukomeza kutugezaho ijambo ry'Imana mu binyujije mu mpano yanyu yo kuririmba, ndabakunda cyane."

Aba baririmbyi uko ari batatu ni amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bose babarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Manzi na Sarah baririmba muri korali Ambassadors of Christ iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika, naho Eunice Irakiza umugore wa Manzi Nelson, ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Epee du Salut choir ibarizwa kuri Kigali SDA Bilingual church, imwe muri korali zikunzwe cyane mu gihugu.

Nelson Manzi aherutse kubwira InyaRwanda.com ko yatangiye kuririmbana n'umugore we Eunice mu bihe bya 'Guma mu rugo' ubwo ibikorwa byose by'imyidagaduro birimo n'iby'amakorali bitakoraga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Nk'abantu bakunda kuririmba kandi basanzwe ari abaririmbyi ndetse bakabisabwa na benshi, bahuje imbaraga bahumuriza abantu binyuze mu mpano bahawe n'Imana yo kuririmba. Nyuma ni bwo na Sarah Sanyu yabisunze. 

Kugeza ubu uko ari 3 bamaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; 'Kua Mkristo', 'Ahora hafi yawe', n'iyi nshya basohoye 'Usinipite'. Hari n'izindi Manzi yaririmbanye n'umugore we, zose ukaba wazisanga kuri shene yabo ya Youtube yitwa 'Manzi & Eunice Official'. Basabye buri uwo byashobokera kubashyigikira kugira ngo uyu murimo w'Imana bakora urusheho kugenda neza. Bashyizeho uburyo bubiri inkunga ya buri umwe yabageraho; kuri Paypal kanda HANO. Kuri Patreon kanda HANO


Manzi, Sarah & Eunice bakomeje guhesha benshi umugisha binyuze mu ndirimbo zabo

REBA HANO INDIRIMBO 'USINIPITE' YA MANZI, SARAH & EUNICE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND