RFL
Kigali

N'iyo wampa itunda Adamu yariye sinaryanga: Eslon NY mu ndirimbo nshya yise 'Itunda'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2020 17:49
0


Umuhanzi nyarwanda Eslon NY ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi cyane mu itsinda S-Square ahuriyemo n'umuvandimwe we Sako NY, yashyize hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Itunda' aririmbamo ko 'hari igihe ukunda umuntu ukumva wagiye mu mwuka'.



Eslon NY yavukiye i Jomba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), akaba abarizwa i New York muri Amerika. Yatangiye umwuga w'ubuhanzi mu mwaka wa 2016 ari nabwo yanditse indirimbo ye ya mbere yamuhaye imbaraga zo gukomeza umuziki. Ati "Iyo ndirimbo yampereje imbaraga zo kumva nakomeza kuririmba. Ubu nkaba ngeze ku ndirimbo nka 14 zanjye ziri kuri YouTube channel yanjye (Eslon NY), ubu nkaba nasohoye indi yitwa “ITUNDA” yakozwe na Producer Pacento (Audio) naho amashusho (Video) ni Producer Chris ubarizwa Buffallo NY".


Eslon NY yakoze mu nganzo agenera impano abantu bose bakundana by'ukuri

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Eslon NY yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Itunda' yayikoreye abantu bose bakundana birenze. Yavuze ko agikomeje umuziki akaba afite izindi ndirimbo ziri mu nzira. Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmbamo ko hari igihe ukunda umuntu ukumva wagiye mu mwuka. Hari n'aho aririmba ko n'iyo wamuha itunda Adamu yariye ataryanga. Ni mu gihe iri tunda bariye, Bibiliya ivuga ko bari bararibujijwe n'Imana, bituma ihita ibakura muri Edeni.

Twamubajije itunda avuga Adamu yariye iryo ariryo, nyuma y'uko aririmbye ko nawe ataryanga ku bwo kwanga kubabaza umukunzi we, adusubiza ko iryo tunda ari Pomme. Ati "Itunda Adam yariye ni Pomme". Mu mashusho y'iyi ndirimbo ni nako bigaragara dore ko harimo umukobwa ukina ari umukunzi we, ugaragara afite urubuto rwa Pomme ashaka guha umukunzi we ari we Eslon NY. Nyuma y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi avuga ko afite izindi nyinshi z'amashusho yarangije gukora, akaba azagenda azisohora buhoro buhoro.

Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Itunda', Eslon aririmbamo aya magambo buri umwe yabwira umusore/umukobwa yihebeye, "Ko numva mpinduka, umubiri wose wabaye ibinezaneza, ndumva ntakiri ku Isi, ndumva nagiye mu mwuka....Singira inyota turi kumwe, wowe umbera iriba, amagara naterwa hejuru nasama ayawe, uko unkunda uko ngukunda ntitwababazanya, n'iyo wampa itunda Adamu yariye sinaryanga kuko naba nkubabaje". 


Eslon NY wavukiye i Jomba muri DRC akunze kwiyita umuhungu w'i Jomba


Eslon NY avuga ko afite indirimbo nshya nyinshi ahishiye abakunzi be


Eslon NY n'umuvandimwe we Sako NY baririmbana mu itsinda S-Square


Eslon NY yashyize hanze indirimbo 'Itunda' yatuye abantu bose bakundana

REBA HANO INDIRIMBO 'ITUNDA' YA ESLON NY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND