RFL
Kigali

Ndayisaba usifura mu cyiciro cya mbere yafunguye studio y'umuziki yitezeho kuzamura umuziki w’u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2020 14:20
0


Ndayisaba Saidi umusifuzi wo ku ruhande mu cyiciro cya mbere muri Rwanda Premier League, yafunguye studio nshya y’umuziki itunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Africa to the future’, yitezeho kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.



Iyi studio ye y’umuziki ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku Ryanyuma. Yatangiranye na Producer witwa AG. Izajya ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) ndetse n’amashusho (Video) byo ku rwego rwo hejuru.

Ndayisaba Saidi yamaze imyaka itatu asifura mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda Premier League, ubu amaze imyaka itatu asifura imikino mu cyiciro cya mbere muri Rwanda Premier League, ibintu avuga ko yishimira.

Yabwiye INYARWANDA, ko hejuru yo kuba ari umukunzi w’akadasohoka wa siporo, umuziki uza ku myanya y’imbere mu bindi bintu akunda byanatumye yifuza kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ndayisaba avuga ko yifuza gushyira itafari mu iterambere ry’umuziki, abinyujije mu gufasha abahanzi no kubashyiriraho studio iri ku rwego rwiza bakoreramo indirimbo zigahatana ku rwego mpuzamahanga nk’uko abandi bahanzi bo mu mahanga babikora.

Ati “Ndifuza ko studio yanjye yagira uruhare runini mu kuzamura abahanzi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko muri studio ye bashyize imbere gukora indirimbo nziza kandi nyinshi mu gihe gito. Avuga ko ibyo bakora babijyanisha n’igihe Isi igezemo cy’ikoranabuhanga, ni ibintu kandi avuga ko azakomeza ‘kuko atari amava muhira’.

Ndayisaba yavuze ko mu gihe gito amaze yinjiye mu muziki yatangiye gukorana n’abahanzi batandukanye barimo abashya n’ababutse amazina, kugira ngo bafatanye kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga nk’intego yihaye afungura iyi studio.

Ndayisaba umaze gusifura imikino myinshi ikomeye avuga ko mu gihe amaze azirikana umukino wa Rayon Sports yakinnye na Bugesera yasifuye ndetse n’uwahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Police FC.

Ni imikino avuga ko yamweretse ko ‘amaze kugera ku rwego rushimishije mu gihugu’. Kandi yishimira ko igihe cyamugiriye icyizere.

Ndayisaba Saidi usifura mu cyiciro cya mbere, yafunguye studio itunganya umuziki

Ndayisaba yavuze ko ashaka kwiteganyiriza no kugira uruhare mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

Ndayisaba yafunguye studio yitwa 'Africa to the future' yitezeho kuzamura urwego rw'umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Studio 'Africa to the future' yamaze gukorerwamo indirimbo z'abahanzi barimo Extra [Binego], Farouk Digno wo mu itsinda Abakimaze Group





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND