RFL
Kigali

Lindsey yabaye Umunyamerikakazi wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Earth, u Rwanda ntirwitabiriye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2020 10:57
0


Lindsey Coffey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaranzwe n’amarira ubwo Akanama Nkemurampaka katangazaga ko ari we wegukanye ikamba rya Miss Earth 2020 mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Miss Earth ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi. Umuhango wo gutanga ikamba ku nshuro ya 20 wabaye mu rucyerera rw’iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, mu Mujyi wa Manila muri Philipines.

Iri rushanwa rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, muri uyu mwaka ryegukanywe na Lindsey Coffey, aba Umunyamerikakazi wa mbere uryegukanye kuva ryatangizwa mu mwaka 2001.

Uyu mukobwa yegukanye ikamba ahigitse bagenzi be 83 bari bahatanye. Abakobwa bose bari bahatanye muri iri rushanwa bagumye mu bihugu byabo kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe bahatana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Akimara kwegukana ikamba, Lindsey Coffey yavuze ko ari kwo gutungurwa kwa mbere agize mu buzima bwe. Avuga ko birenze intekerezo ze kwegukana ikamba mu irushanwa yari ahataniye n’abandi bakobwa b’abahanga.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yavuze ko intego ze ashyize imbere ari “Uguhuza ibiganiro n’abandi, kugeza ijwi ryanjye kure, gufasha abandi, kwifashisha imbuga nkoranyambaga no gukorana n’itangazamakuru hagamijwe impinduka nziza.”

Yakomeje avuga ko yinjiye muri iri rushanwa atifitiye icyizere ariko ko abamushyigikiraga bamubwiraga ko ari nk’inyenyeri itanga kumurika.

Coffey yanavuze ko ku ngoma ye azashyira imbere gukora ibikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura umunya-Puerto Rico, Nellys Pimentel wari umaranye ikamba umwaka.

Yavuze ko ari ibyishimo bidashira kuri we, kuko yabashije gusimbuka urikirampende akaba umukobwa wa mbere wo muri Amerika wegukanye iri rushanwa. Yavuze ko irushanwa rya Miss Earth ari 'Ubutabera, icyizere n'ubuzima'. Ashima buri wese watumye yicara mu ntebe y'icyubahiro.

Roxanne Baeyens wo muri Philippines yegukanye ikamba rya Miss Earth Water 2020, Michala Rubinstein wo muri Denmark yegukana riya Miss Earth Fire 2020, Stephany Zreik wo muri Venezuela yegukanya irya Miss Earth Air 2020.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ntirwitabire. Hari amakuru avuga ko abategura iri rushanwa batinze gutanga ubutumire ku bashinzwe kubashakira umukobwa witabira Miss Earth aturutse mu Rwanda, bituma nta munyarwandakazi uhatana muri iri rushanwa.

Mu 2019, u Rwanda rwaserukiwe na Igiraneza Paulette Ndekwe witabiriye Miss Supranational Rwanda 2019. Mu 2018, u Rwanda rwahagarariwe na Umutoniwase Anastasie n’aho mu 2017 haserutse Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo].

Bose bahurira ku kuba nta numwe uregukana ikamba, cyangwa ngo aze mu myanya y’imbere.

Lindsey ukurikirwa n'abantu ibihumbi 57 kuri instagram, yaranzwe n'amarira y'ibyishimo ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Earth 2020

Uyu mukobwa yandikanye amarangamutima menshi kuri konti ya instagram ye, avuga ko bisa nk'aho ari mu nzozi nyuma yo gutangazwa ko yegukanye ikamba rya Miss Earth 2020

Uhereye ibumoso: Michala Rubinstein [Miss Fire 2020], Stephany Zreik [Miss Air 2020], Lindsey Coffey [Miss Earth 2020] na Roxanne Allison Baeyens [Miss Water 2020]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND