RFL
Kigali

Twongeye twataramye! Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena kizitabirwa n'abatarenga 1,500

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2020 18:25
2


Nyuma y'amezi 8 ibitaramo bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu byakomorewe ariko hakaba harimo umwihariko w'uko bizajya biba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Alarm Ministries yemeje ko igiye gutaramana n'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu mpera z'uyu mwaaka.



Isubukurwa ry'ibitaramo n'ibikorwa by'imyidagaduro ryemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Ku ngingo y'isubukurwa ry'ibitaramo, iyi nama yanzuye iti "Imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'inzego zibishinzwe".

Alarm Ministries iri mu bagiye gukora ibitaramo bwa mbere nyuma y'uko bisubukuwe. Ni igitaramo bise 'We are back in live concert' kizaba tariki 20 Ukuboza 2020 kibere muri Kigali Arena nk'uko InyaRwanda.com yabihamirijwe n'ubuyobozi bwa Alarm Ministries itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Yavuze ko amakuru menshu bazayatangaza mu minsi iri imbere, gusa aduhamiriza ko igitaramo gihari, aho kizabera hazwi ndetse n'ibiciro. 


Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena

David Gakunzi umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com ku murongo wa telefone, yavuze ko igitaramo cyabo kitazarenza abantu 1,500 bazacyitabira. Ni mu gihe Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10. Ibi bisobanuye ko kutarenza abantu 1,500 ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, bikaba byumvikanisha ko abantu bazaba bicaye bahanye intera mu buryo bugaragara.

David Gakunzi yagize ati "Igitaramo kizinjiza abantu 1,500, nibo bazinjira muri salle bonyine. Ibiciro (byo kwinjira) nabyo birahari, buri kintu cyose kirahari, n'uko abantu bazinjira birahari. Ibiciro biri mu byiciro bitatu, hari VVIP, VIP n'ahandi hasanzwe." Yavuze ko amatike yatangiye kugurishwa akaba ari mu byiciro bitatu; muri VVIP itike ni 20,000 Frw harimo kurya no kunywa, muri VIP itike ni 10,000 Frw harimo kunywa gusa, naho mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw. Yavuze ko abaririmbyi bazafatanya nabo bazabatangaza vuba cyane.

Alarm Minisries ni itsinda rimaze imyaka irenga 20 mu muziki usingiza Imana, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Hariho impamvu', 'Songa mbele', 'Asiye badirika', 'Mungu ni Yule Yule', 'Turavuga ishimwe ryawe', 'Hashimwe', n'izindi. Mu mpera za 2019, iri tsinda ryakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza Yubile y'imyaka 20. Bagiye gukorera igitaramo muri Kigali Arena, babisikana n'abaramyi James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta', cyabaye tariki 01/03/2020 ari nacyo gitaramo cya nyuma cya Gospel cyabaye mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.

INKURU WASOMA: Alarm Ministries yakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 yambika imidari ab'indashyikirwa


Alarm Ministries ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 20

REBA 'HARIHO IMPAMVU' YA ALARM MINISTRIES








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana samson3 years ago
    Amatike ari kugurishirizwa he ?
  • Jessy3 years ago
    "We are back in live concert!" what kind of a theme?!! Really!





Inyarwanda BACKGROUND