RFL
Kigali

Umunya-Zimbabwe Natasha yegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020 ahigitse abarimo abanyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2020 21:01
0


Nawe byamurenze! Umukobwa witwa Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe wari ufite nimero 15, yegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020, aratungurwa mu buryo bukomeye ku buryo yamaze iminota myinshi atarumva ko ari we Imana yatoranyije.



Ni mu muhango ukomeye wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu yariki 27 Ugushyingo 2020, muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali. Wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo kibasiye Isi muri iki gihe.

Ni umunsi wari utegerejwe na benshi nyuma y’amezi menshi hashakishwa umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Career Africa 2020. Iri rushanwa ryari rihatanyemo abakobwa bo mu bihugu 9 byo muri Afurika.

Natasha yafashwe n'amarira, inshuti ze n’abandi baramuhobera bamwifuriza guhirwa mu rugendo rushya agiye gutangira. Yahembwe ibihumbi 5 by'amadorali, ahabwa indabo, yicara ku ntebe y’icyubahiro n’ibindi bimugira umwamikazi imbere y’abandi bakobwa.

Uyu mukobwa afite umushinga witwa ‘Silence Guns’ ugamije guha ibiribwa impunzi no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.

Umushinga we uri muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi ‘SDG 1,2 na 3’ uhuza n’insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika ‘ku gucecekesha imbunda’ bityo ikazaterwa intambwe igana kuri gahunda 263 zashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nk'uko Dlamina abitangaza.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Natasha Dlamini yavuze ko abakobwa bari bahatanye muri Miss Career Africa ari abahanga, ko yatunguwe n'imishinga yabo ndetse n'ibitekerezo bari bafite ku buryo atiyumvishakaga ko yatwara ikamba.

Yavuze ko anezerewe, kandi ko azaharanira gushyira mu ngiro umushinga we. Ati "Ndishimye cyane. Natunguwe nanjye kuko nari ndi kumwe n'abakobwa b'abahanga mu buryo butangaje."

-Umuhanzi Tom Close wari ukiriye Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Career Africa:

Yavuze ko mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma bahisemo abakobwa 11, ndetse bahitamo umukobwa watsinze muri buri Ntara y’Afurika.

Tom Close yavuze ko atigeze abona amahirwe yo kuganira n’abakobwa batanu batabashije gukomeza. Avuga ko kuba barabashije kwitabira byo nyine bivuze itsinzi kuri bo.

Yabashimye ku bwo kwitabira iri rushanwa, n’imbaraga bashyize mu gutegura no kugaragaza imishinga yabo ‘kuko atari buri wese wabikora’.

Tom Close avuga ko hari benshi bareba abakobwa beza nk’abo badatekereza, ariko ngo Miss Career Africa yashyize urubuga rufasha buri mukobwa wese kugaragaza ibitekerezo n’uko byashyigikirwa.

Uyu muhanzi yavuze ko kwemeza umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Career Africa kari akazi katoroshye, ariko uwatsinze ari ‘Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15)’.

Abakobwa 11 begukanyue amakamba muri Miss Career Africa:

1.Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9) yegukanye ikamba rya Miss Career-West Africa 2020

2.Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10) yegukanye ikamba rya Miss Career- Central Africa 2020.

3.Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19) yegukanye ikamba rya Miss Career-East Africa 2020.

4. Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2) yegukanye ikamba rya Miss Southern Africa 2020.

5. Oluwadamilola Akintewe (Nigeria, Nimero 20) yegukanye ikamba rya Miss Speaker 2020.

6. Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13) yabaye Miss Art&Talent 2020

7. Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4) yabaye Miss Career-Agriculture 2020

8. Izere Delica (Burundi, Nimero 16) yegukanye ikamba Miss STEM 2020

9. Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8) yegukanye ikamba rya Miss Career- Hospitality 2020

11. Ineza Nice Cailie (Burundi) yabaye Miss Career-Conservation 2020.

Abakobwa batanu batabashije kuboneka muri 15 bahataniye ikamba bahawe ‘certificat’ zo kubashimira ko bitabiriye iri rushanwa.

Amafoto ya Natasha wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020

Abakobwa 11 begukanye amakamba muri Miss Career Africa 2020

Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career-East Africa yambikaikamba Natasha wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020

Iradukunda yegukanye ikamba rya Miss Career-Agriculture

Bamwe mu bakobwa begukanye amakamba ku nshuro ya mbere muri Miss Career Africa

Umuhumuriza Mpano Yvonne Miss Hospitality-East Africa

Mahoro Mireille Chadia Miss Science


Niyitanga Jean Luc na Frank Rubaduka bamuritse igitabo cyabo bise 'The 4 Genius Windows'


Frank Rubaduka na Jean Luc bafatanyije kwandika indirimbo 'The 4 Genius Windows'

Abakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020:

Allen watangaje abakobwa 15 bahataniye ikamba yavuze ko uyu munsi udasanzwe ‘kubera ko mwerekanye ibyo umukobwa wo muri Afurika ashoboye’. Yabashimye ubwitange bwabo, kudacika intege n’ibindi byose byagaragaje ko umugore ari ku ruhembe rw’ubuyobozi muri Afurika.

Yabashimye kudacika intege bagaragaje muri iri rushanwa, imyitwarire yabaranze kuva ku munsi wa mbere. Ati “Mwese mwakoze neza. Mwese mufite ibitekerezo bizahindura sosiyete neza. Uyu ni umunsi wo kumenya ko mugomba gushyira mu bikorwa ibitekerezo n’imishinga yanyu.”

Allen yakomeje abwira aba bakobwa ko hari inzira nyinshi zo kubafasha kugera ku nzozi zabo. Avuga ko kari akazi katoroshye ku bagize akanama nkemurampaka kwemeza abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Career Africa.

Allen wa Talent Match, yavuze ko bahisemo aba bakobwa bashingiye ku bintu bitanu birimo kureba amahirwe umushinga we utanga, uko umushinga we uzitwara ku isoko, uko umukobwa azabigenza kugira ngo umushinga we umenyekana unacuruze ku isoko, aho amafaranga azava ndetse n’uburyo umukobwa yavuzemo umushinga we.

Yabwiye aba bakobwa ko ari abahanga ariko ko 15 ari bo bakomeje barimo Oluwadamilola Akintewe (Nigeria, Nimero 20), Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2), Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15), Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17), Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4), Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11) na Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13)

Hari kandi Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14), Izere Delica (Burundi, Nimero 16), Nimero 18 wo muri Zimbabwe, Victoria Rutendo Maphosa (Zimbabwe, Nimero 18), Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19), Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7), Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9) na Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10).

Abatabashije gukomeza ni: Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5), Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6), Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12), Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14) na Mutes Betty (Nimero 04).


Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, nimero 20

Umushinga we witwa “Coalition for Legal Education and Rights Protection” ugamije kwigisha abantu kumenya uburenganzira bwabo, guhugura abahohotewe no kubafasha kubona ubutabera.


Seraphine Okeyo (Kenya, Nimero 19)

Seraphine afite umushinga witwa ‘Education all round’ ugamije kwita bakiri bato, urubyiruko, by’umwihariko abafie ubumuga bwo kutumva.


Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17)

Ineza afite umushinga witwa ‘Wasser Reines (Eau Pure)’ wubakiye ku kuyungurura amazi meza, kandi azajya atanga inyigisho ku bantu bashaka kumenya uko bayungurura amazi akaba meza

Izere Delica (Burundi, Nimero 16)

Izere afite umushinga witwa ‘Network of Young Women and Leaders’ ugamije guha imbaraga abagore n’abakobwa bakiri bato kwitabira umwuga wo gutegura, gutunganya no gufata amajwi n’amashusho, kuko bitanga icyizere kandi biteza imbere


Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15)

Afite umushinga witwa ‘Silence Guns’ ugamije guha impunzi ibiribwa no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.


Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14),

Uyu mukobwa afite umushinga witwa ‘Semi-artisanal’ wo gukora amavuta ava mu bunyobwa. Ndetse aya mavuta ntazaba arimo ‘Cholesterol’ nk’asanzwe.


Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13)

Atosha afite umushinga witwa ‘Save Environment Business Project (SEB)’ ugamije gukoresha ibikoresho bya pulasitiki byarangiye akabikoramo impeta, urunigi, imitako yo mu nzu n’ibindi.

Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11)

Umushinga witwa ‘Portable Vegetable Garden’ ushingiye ku murima wo kwimukanwa. Ufite ikoranabuhanga ryo kuhira, ugamije gufasha abantu batuye kubona imboga zihagije.


Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10).

Mabula yivuga nk’umukobwa wakuranye urukundo rw’ubugeni n’ibidukikije bituma arushaho kubikunda. Avuga ko yabonye amahugurwa ajyanye no gukora amavaze ajyamo indabo, gusiga amarangi no kurimbisha abantu ku birungo by’ubwiza.


Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9)

Ifunanya afite umushinga witwa ‘Eureka Induced’ ugamije kubyaza umusaruro ubwenge n’impano karemano by’urubyiruko.


Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4)

Irankunda afite umushinga witwa ‘Agro-Tech Project’. Ni tekinoloji ikoreshwa n’izuba n’ubushyuhe bw’ubutaka karemano n’intungamubiri z’ubutaka mu rwego rwakozwe hifashishijwe Arduino Uno na internet y’ibintu (IoT).

Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2)

Nothabo afite umushinga wo korora amafi. Ati “Uyu mushinga uzazamura ubushobozi bw'abakobwa bakiri bato ndetse amaherezo n'urubyiruko ruwisangemo.”


-Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8),

Prudence afite umushinga witwa ‘The Networking Cocktail Event’. Uyu mushinga uhuza urubyiruko rufite ibitekerezo bitandukanye bakarebera hamwe uburyo babibyaza umusaruro, buri wese akabonamo inyungu.

Abagize Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Career Africa 2020:

Allen Kenduga Umuyobozi Mukuru washinze ikigo Talent Match

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close

Nyasha Seremani

Uwimana Dative wabaye Miss University Burundi 2019-2020



Addie Van Ommering


Frank Rubaduka washinze Miss Career Africa

Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career-East Africa 2019

Ibyo wamenya kuri iri rushanwa rya Miss Career Africa:

-Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda. Umwaka utaha rishobora kuzabera muri Nigeria cyangwa ahandi.

-Iri rushanwa ryatangijwe mu Rwanda guhera muri Nzeri 2019. Risozwa mu Ukuboza 2019, ari nabwo Mukamwiza Yvette yegukanye ikamba rya Miss Career-East Africa 2019.

-Umukobwa ushaka guhatana muri Miss Career Africa asabwa kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 24, nta mugabo afite, yarasoje amashuri yisumbuye, avuga neza Icyongereza cyangwa Igifaransa.

-Asabwa kandi kuba afite umushinga mwiza w’intangarugero ufitiye akamaro kanini sosiyete ndetse na we ubwe. Umushinga we kandi ugomba kuba woroshye kuwushyira mu bikorwa mu gihe cya vuba.

-Umwiherero w’iri rushanwa uba mu gihe cy’iminsi itanu. Umwaka ushize wabereye ku Mbuto z’Amahoro mu Karere ka Kayonza mu Burasirazuba, ari naho wabereye kuri iyi nshuro.

-Miss Career Africa ntishyize imbere ubwiza bw’umukobwa, ahubwo afashwa gukurikira inzozi ze no gushyira mu ngiro igitekerezo cy’umushinga we.

- Mu 2019 iri rushanwa ryari rihatanyemo abakobwa 30, abageze mu cyiciro cya nyuma ni 15 ari nabo bavuyemo Miss Career Africa.

-15 bageze mu cyiciro ni Mukamwiza Yvette, Christelle Mazimpaka, Manzi Muneza Assoumer Redempta, Igihozo Mireille, Uwimana Martine na Umutoni Ange.

Mahoro Mireille Chadia, Habonimana Hyacinthe, Baluubu Jaliyah, Ruziki Fundiko Elysee, Munezero Ornella, Iradukunda Faustine, Umuhumuriza Mpano Yvonne, Munsabe Sheillah na Josephine Otieno.

-Umwaka ushize iri rushanwa ryahatanyemo abakobwa bo mu Rwanda gusa. Muri uyu mwaka ryahatanyemo abo mu bihugu byose by’Afurika nk’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Iburengerazuba, Afurika y’Epfo, Afurika yo Hagati, Afurika y’Amajyepfo n’Afurika y’Amajyaruguru.

-Umwaka ushize kandi Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Tom Close, Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Fidele Rubagumya, Dr. Achille Manirakiza, Karen Bugingo, Yvonne Umulisa na Muragwa Cheez.

-Muri uyu mwaka abagize Akanama Nkemurampaka ni Allen Kenduga Umuyobozi Mukuru washinze ikigo Talent Match, Cheez Muragwa Umuyobozi Mukuu washinze ikigo Root Foundation, Dative Uwimana wabaye Miss University Burundi na Nyasha Seremani Uhagarariye Miss Career Afurika mu Majyepfo y’Afurika.

-Muri uyu mwaka abahataniye ikamba ni 20 barimo Fauster Ponsianus Muttaini (Tanzania), Nothabo Ncube (Zimbabwe), Mutesi Betty (Rwanda), Irankunda Gisele Mignone (Rwanda), Ndoko Bobette (RDC)

Nyabonyo Anna Charity (Uganda), Kahasha Elysee (RDC), Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo), Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria), Mabula Manganze Grace (DRC).

Mugisha Naome (Rwanda), Bwanga Mbambindi Sarah (DRC), Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda), Tuyishimire Clemence (Rwanda), Natasha Dlamini (Zimbabwe). Izere Delica (Burundi), Ineza Nice Cailie (Burundi), Victoria Rutendo Maphosa (Zimbabwe), Seraphone Akoth Okeyo (Kenya) na Oluwadamilola Akintewe (Nigeria).

-Uretse ikamba rya Miss Career Africa, iri rushanwa ritangirwamo amakamba atandukanye arimo Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent& Miss Art.

- Umukobwa uzegukana ikamba Miss Technology azahembwa 500$, Miss Arts&Miss Talent ahembwe 500$, Miss Hospitality ahembwe 500$, Miss Agriculture nawe ahembwe 500$, Miss Conservation ahembwe 500$, Miss Speaker ahembwe 500$ naho Miss Career Africa azahabwa 5,000$.

-Igiteranyo cy’amafaranga aba bakobwa bazahabwa muri iri rushanwa ni amadorali 8000 arakabaka Miliyoni 7,947,748.00 Frw.


Ijambo rya Munezero Sandrine Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa:

Munezero yavuze ko muri uyu mwaka urubuga rwa Miss Career Africa rwasuwe n’abantu barenga miliyoni 3 bitandukanye n’umwaka ushize. Avuga ko Miss Career Africa ikorera mu bihugu birenga 16 kugeza ubu, aho bagabye amashami.

Avuga ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa batandukanye bo mu bihugu bitandukanye. Yavuze ko umubare w’abagira uruhare mu gutegura iri rushanwa wiyongereye, kandi hongerwamo imbaraga mu gutuma iri rushanwa rikomera.

Yagaragaje uko abakobwa bagiye batorwa mu bihugu bitandukanye ndetse n’umubare bari biteze bashobora kwitabira iri rushanwa ariko bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Kanda hano urebe amafot<






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND