RFL
Kigali

Ibiranga umukobwa ugukunda bya nyabyo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2020 15:08
14


Abasore benshi barazwa ishinga no kumenye niba koko umukobwa abakunda bya nyabyo, hari igihe umukobwa akora ibikorwa runaka byerekana ko akunda umusore ariko ntabibone kuko atabizi. Muri rusange abasore bibaza ibagaragaza ko umukobwa abakunda.



Hari byinshi cyane biranga umukobwa ugukunda nyakuri yaba mu myitwarire, mu mivugire ndetse no mu mikorere. Bimwe mu bizakwereka ko umukobwa agukunda nyabyo bitarimo uburyarya ni ibi bikurikira:

1. Inseko

Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye na rimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse ku buryo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe muba muganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.

2.Akunda kukureba cyane

Amaso burya ni igice cy’umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw’umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nk'iyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nk'uwijijisha akareba hirya.

3. Ibimenyetso by’umubiri

Ibimenyetso by’umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n’ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

4. Akunda kukuvuga

Mu by'ukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y’abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

5. Azagusaba ko musohokana

Ushobora kuba wari inshuti n’umukobwa bisanzwe, mukorana , mwigana, cyangwa se hari ibindi bintubyinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine . Mu by'ukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.

6. Azakoresha uko ashoboye mube kumwe

Burya iyo ukunda umuntu ubawunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nkiyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n’ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.

7. Azakubwira ko Akunda Imico Yawe

Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk’ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n’utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.

8. Akwereka ko akwitayeho

Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nkiyo murikumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk’ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.

9. Akunda kukugira Inama z’Ubuzima

Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta wanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.

10. Aragufuhira

Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by’ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n’umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.

Src.www.herway.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSABIMANA3 years ago
    gusa murakoze nize byi shi kurimwe ndaba shimiye.
  • HARERIMANA VIATEUR3 years ago
    Kubaha imana nibwo bwenge kandi kuva mubya niko kujijuka
  • nsanzimana jabatisita 3 years ago
    hero wiriwe ute
  • Vianney3 years ago
    Mugihe naho umubwiyeko umukunea naho akavyanka uc ugrante?
  • Daria3 years ago
    muzajye mutubwira no kurukundo rwabantu bakundana buriwese ari kure yundi murakoze
  • Jeanbosco Nsabimana3 years ago
    Yego rwose!ark nyine nkuko daria yabivuze mwatubwira nokubantu bakundana batabonana kenshi.
  • onesie3 years ago
    mura koz kwel kuduha izompanur
  • onesie3 years ago
    mura koz kwel kuduha izompanur
  • Niyomugabo Jean deDieu3 years ago
    Sha Bibabiye kuko iyomukundanye kuber zindimamvu akagusaba'komwakundana bisanzwe kubyakirabitewen'ibyowamenyereye Harigihe Umwita Chr Kumuganiwumuhanzi Urukundo Ruravuna
  • Mahirwe Alex2 years ago
    Mukizwe nimana
  • Nizeyimana 1 year ago
    Murakoze pee imana ibakomereze impano mutubwiye byinshi ndabashimiye
  • Jean de Dieu kezimana1 year ago
    Ndabashmiy cane .icigwa ndonse ningyirakamaroh!!
  • moise nkurunziza2 months ago
    Well
  • habimanavensa1 month ago
    Murakoze pe, ese utagaragaza ntakimwe ubwo ntarukundo ABA agufitiye?





Inyarwanda BACKGROUND