RFL
Kigali

United Singers Band (USB) basohoye indirimbo nshya 'Humura' ihumuriza buri wese wihebye kubera Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2020 9:26
0


United Singers Band (USB) itsinda ryiganjemo abaririmbyi baturuka mu Itorero ry’Inkuru- Nziza rimaze igihe rikora umuziki wa Gospel mu Rwanda, kuri ubu ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Humura' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bose bihebye bitewe n'ibihe bikomeye Isi yose irimo byo kwibasirwa n'icyorezo cya Covid-19.



Cyiza Emmy umwe mu bayobozi b'iri tsinda yabwiye InyaRwanda.com ubutumwa nyamukuru bukubiye muri iyi ndirimbo yabo nshya, ati "Indirimbo yitwa “Humura” Twayanditse nyuma y'uko tumaze kwitegereza ibihe bitoroshye kandi bitunguranye isi yose yanyuzemo mu gihe cya Covid-19 aho byari bigoye kuri buri wese. Ifite ubutumwa bw’ihumure bugendereye gukomeza buri wese wihebye cyangwa wacitse intege bitewe n’ibi bihe, tubakangurira gukomeza kwizera Imana kuko tuzi y'uko Imana ibasha gukora ibikomeye muri twe kandi ariyo itubashisha kunesha".

INGAMBA UNITED SINGERS BAND BAFITE NYUMA Y’IGIHE BATAGARAGARA


Mu gusubiza iki kibazo, Cyiza Emmy yagize ati "Ni byo koko tumaze igihe kinini tutagaragara, gusa si cyane, wenda mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byacu twabikoze gake ariko ntabwo twicaye kuko activities za band zirakorwa, repetition, ivugabutumwa, kwandika indirimbo hamwe n’ibindi bijyanye n’uko ubushobozi bugenda buboneka. Dufite ingamba zo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo biciye mu bihangano bihimbaza Imana".

Yakomeje agira ati "Mu mwaka wa 2019 twatangiye urugendo rwo gusoza umuzingo w’indirimbo zacu za audio zitandukanye mwagiye mwumva, harimo iyo duherutse gusohora muri uyu mwaka yitwa “Umugezi w’agakiza, Igitambo hamwe n’izindi" Kugeza uyu munsi United Singers Band, bamaze gukora indirimbo umunani zikoze mu buryo bw’amajwi (Audio) ntagihindutse mu ntangiriro za 2021 bavuga ko bazaba basoje umuzingo uzaba ugizwe n’indirimbo umunani.

Indirimbo nshya 'Humura' ya United Singers Band, yumvikanamo aya magambo y'ihumure; "Humura, komera, shikama, ntunyeganyezwe n'ibyo unyuramo, hagarara kigabo, ambara intwaro zo kunesha. Wihangayika ese nzarya iki, wikuka umutima ese nzambara, mbese Imana ireberera ababi n'abeza, wowe yabura ite kukwitaho? Ese ko ireberera inyoni ikambika uburabyo bwo mu isi, wowe yabura ite?"


United Singers Band ubwo bari bitabiriye ikiganiro kuri Magic Fm


UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'HUMURA' YA UNITED SINGERS BAND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND