RFL
Kigali

Inzira y’ubuzima ntiharuye-Guverineri Mufulukye abwira abazavamo Miss Career Africa gukomera ku isengesho no kudacika intege-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2020 22:15
0


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020, kudacibwa intege n’ibyo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ahubwo bagashyira imbere isengesho no kumva ko ejo buzacya



Yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, mu gusoza umwiherero w’iminsi ine aba bakobwa bakoreraga ku Mbuto z’Amahoro ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Kayonza.

Guverineri Mufulukye yavuze ko nk’umubyeyi atewe ishema no kuganiriza abana be bazavamo uwegukana ikamba rya Miss Career Africa 2020. Avuga ko ari umugoroba mwiza yishimiye gutaramamo.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu munsi yari afite byinshi byo gukora, ariko ko Imana yamubashije kwitabira ubutumire yari amaranye igihe. Avuga ko Intara y’Iburasirazuba ari nziza, ndetse ko bemerewe kuyitembereramo igihe cyose bashaka.

Mufulukye yabwiye abakobwa bo mu bindi bihugu bitabiriye iri rushanwa, gusura u Rwanda kandi baba babifitemo ubushake bagasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yavuze ko ashingiye ku buzima yanyuzemo kugeza uyu munsi, azi neza kandi azirikana ko ubuzima atari inzira iharuye, bityo ko buri wese akwiye kumva ko guhura n’ibicantege atari ryo herezo ry’ubuzima.

Yakomeje abwira aba bakobwa ko niba hari umuntu wababwiye ko inzira y’ubuzima iharuye ‘yarababeshye’. Avuga ko ubuzima ari intambara buri wese arwana, ari nayo mpamvu bakwiye kumva no gushyira imbere gukina buri mupira wose, kandi bakemera gutsindwa.

Guverineri Mufulukye yavuze ko atigeze agira amahirwa yo kumenya ababyeyi be, kuko bitabye Imana afite imyaka 4 y’amavuko. Avuga ko yakuriye mu buzima bugoye bw’ubuhunzi, ariko yiyemeza guhangana n’intambara y’ubuzima kugeza ubu.

Uyu muyobozi avuga ko yizera adashidikanya ko n’abo umuntu abona ko babayeho neza nabo baba bafite ibibazo ‘byabo’. Agira ati “Nta muntu numwe ntigeze mbona uhorana ibyishimo.”

Yavuze ko igihe kimwe ubuzima bumugoye yahisemo kuyoboka Imana, ayisenga ubutitsa. Kandi ngo ni icyemezo yafashe nawe atazi neza aho cyavuye, ariko ngo yabonye gukora kw’Imana kugeza n’ubu arayiragiza.

Avuga ko yicujije ibyaha, asaba Imana imbabazi imukorera karahava! We anavuga ko yagiye abura amafaranga y’ishuri, rimwe na rimwe akiga nabi ariko agakora uko ashoboye akiga neza igihembwe cya Gatatu kugira ngo abone uko yimuka.

Ati “Ntuzemere gucika intege. Kuko nanjye narakomeje kwiga.”

Guverineri Mufukulye yabwiye aba bakobwa kandi gutekereza ku iherezo ryabo. Avuga ko nk’umuyobozi aharanira gukora neza kugira ngo azasige umurage mwiza azibukirwaho, kandi ibikorwa bye bikaba byivugira.

Yabwiye aba bakobwa kumenya neza icyo bashaka n’aho bashaka gutwara ubuzima bwabo. Ababwira ko hari uzegukana ikamba, ariko uzatsindwa adakwiye kumva ko ubuzima burangiye kuko hari andi mahirwe menshi amutegereje.

Yavuze ko urucantege rwose umuntu ahura narwo akwiye kurufata nk’amasomo akomeye kuri we yubakiraho ubuzima bwe. Ati “Ushobora gutsindwa 100 ariko uzibuke ko hari amahirwe agutegereje.”

Mufulukye Fred ayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva mu mwaka 2017. Ni umwanya yagiyeho nyuma yo kuzamurwa mu Ntera mu bihe bitandukanye, abicyesha amasomo ya Kaminuza no kwigirira icyizere nk’uko abivuga.


Guverineri Mufukulye Fred yabwiye abahatanira kuvamo Miss Career Africa gushyira imbere isengesho no kugira icyizere cy'ubuzima


Mufulukye yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye, yirengagiza ibicantege ahubwo atumbirira intego ye


Yavuze ko aharanira kuzasiga umurage mwiza ku buyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba amazeho imyaka itatu

Munezero Sandrine Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa


Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bafashe amafoto y'urwibutso na Guverineri Mufulukye

Esther Shaban Umuyobozi uhagarariye Miss Career Africa mu Rwanda

Guverineri Mufulukye yifotozanyije n'abayobizi muri Miss Career Africa iri kuba ku nshuro ya kabiri

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: RAY RICHMOND@MISS CAREER AFRICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND