"Iyaba byashobokaga ko umuntu agarura ibihe inyuma akagira ibyo ahindura nabyemera ariko igitego ni igitego sinahindura igitego natsinze, yewe sinshobora guhindura ibyiza nakoze nkiri mu kibuga" Diego Armando Maradona.
Yaba
abamubonye akiri mu kibuga yaba abakinanye na we ndetse n'abamwumvise mu mateka, abasomye inkuru ze, bose nta muntu utababajwe n'urupfu rwa Diego Maradona ikigirwamana
cy'umupira w'amaguru.
Mu
buzima bwa buri munsi iyo umuntu avutse biba bizwi ko igisigaye ari ukuzitaba
Imana n'ubwo umunsi uba utazwi. Maradona wabonye izuba mu 1960 nta wari uzi ko azaba
Maradona witangiye Argentina, Maradona wababaje Abongereza, Maradona wabaye
icyitegererezo ku bakinnyi batandukanye, gusa icyari kizwi ni uko igihe cyari
kuzagera akitaba Imana aribyo byabaye ku mugoroba wa tariki 25 Ugushyingo 2020.
N'ubwo umuntu iyo yitabye Imana ahaye agasomyo ka nyuma ubuzima hari benshi bagiye barimo amadeni, hari ababa bamurimo amadeni ariko byose biba imfabusa
gusa hari igikurikira urupfu rw'umuntu by'umwihariko iyo yari umuntu uzwi.
Indabyo, imipira yo gukinana, ni byo biri kugaragara cyane ku baza gusura umurambo wa Maradona
None, urupfu rwa Maradona rurakurikirwa n'iki?
Bimwe
mu bikorwa byakurikiye inkuru y'iruhuko ridashira rya Maradona, harimo kuba
umuyobozi w'igihugu cyamwibarutse, Alberto Fernandez yatanze ikiruhuko
cy'iminsi 3 abantu bazirikana ndetse bunamira uyu mwubatsi w'amateka y’umupira
w'amaguru muri iki gihugu cya Argentina.
Usibye
ikiza cya Coronavirus cyibuza abantu guhurira hamwe ari benshi byitezwe ko bwa
mbere muri Arigentina hagiye kugaragara amatsinda y’abantu azirikana
ikirangirire kitabye Imana kurusha ikindi gihe cyabayeho.
Abafana biriwe bashyamiranye na Polisi bifuza kujya kureba aho umurambo wa Maradona uruhukiye
Urupfu
rwa Maradona, rusize ubwumvikane no guhuriza hamwe ku bafite aho bahuriye
n'umupira w’amaguru yaba abakinnyi b'u Bwongereza bari mu kibuga ubwo yatsindaga
cya gitego cy’ukuboko, abenshi bagaragaje ubutwari bw’uyu mugabo. Ikindi kintu
kitezwe kuzakurikira urupfu rwa Maradona ni sitade ya Napoli yo mu Butariyani
byitezwe ko izitirirwa izina ry'uyu munyabigwi wayikiniye imikino 188
ayitsindira ibitego 81. Iyi sitade isanzwe yitwa San paolo Stadium, ikaba
sitade ya gatatu muri sitade zakira abantu benshi mu Butariyani.
Ubwo umubiri wa Maradona wajyanwaga aho Perezida akorera
Nyuma
y'urupfu rwa Maradona hitezwe gutangwa amakuru atarigeze amenyekana ku byo uyu
mukinnyi yakoze harimo igitego cy’ukuboko yatsinze, ibiyobyabwenge byamuvuzweho,
uko yifataga, imyumvire ku mpaka zo kuba umukinnyi wa mbere ku isi hagati ye
na Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele.
Hari byinshi bizakurikira urupfu rw'uyu munyabigwi ariko ikiruta ibindi byose ni uko
ubu isi n'abayituye bagiye gutangira kubara iminsi amasaza n'imyaka ishize
Diego Armando Maradona atuvuyemo.
TANGA IGITECYEREZO