RFL
Kigali

Vatican hatangiye iperereza ry'uwakoresheje Instagram ya Papa Francis agakunda amafoto y’umunyamidelikazi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2020 10:32
0


Iperereza ryatangiye i Vatican rigamije kumenya umuntu wihishe inyuma yo gukoresha urukuta rwa Papa Francis akoresha kuri instagram maze agakunda (like) ifoto y’umunyamidelikazi wambaye imyenda y’urukozasoni.



Mu minsi ibiri ishije ni bwo hagaragaye ko urukuta rwa Instagram Papa Francis akoresha rwakoze like ku ifoto y’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Brazil. Iyi foto uyu mukobwa akaba yari yambaye imyenda yo kogana mu mazi izwi ku izina rya Bikini.

Uyu mukobwa witwa Natalia Garibotto w’imyaka 27 y’amavuko akaba ari umunyamideli wabigize umwuga, amafoto menshi ashyira ku mbuga nkoranyambaga amenshi nI ayo yambaye imyenda igaragaza ubwambure bwe.

Uyu mukobwa akibona ko Papa Francis yakunze ifoto ye yahise yandika ku rukuta rwa twitter ye agira ati ”Nta kabuza nzajya mu ijuru kubona Papa Francis akunze ifoto yanjye”.

Ibintu byatangiye gufata indi ntera ubwo abantu bakurikirana uyu mukobwa ku rubuga rwa instagram batangiye gukwirakwiza iyi foto igaragaza ko Papa Francis yayikunze hirya no hino.

Nguwo umunyamideli Natalia Garibotto

Ntibyatinze maze Natalia ahita yerekana ubutumwa burebure yandikiwe n’ikipe igenzura ndetse ikanakoresha imbuga nkoranyambaga za Papa Francis imusaba gusiba iyo foto by'igitaraganya ndetse inashimangira ko atari Papa Francis ubwite wabikoze ahubwo ari umuntu wundi bataramenya.

Natalia Garibotto akaba yaranze gukora ibyo yasabwe ari byo byo gusiba iyo foto ahubwo ahitamo no kuyerekana kuri Facebook ye agira ati ”Nimurebe Papa Francis yakunze ifoto yanjye none bari kunsaba kuyisiba kandi ntaburenganzira bafite ku mafoto yanjye”.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo Natalia Garibotto yabonye iyo foto ko yasibwe kandi atari we wayisibye ndetse anakira ubutumwa yandikiwe n’urubuga rwa Instagram ubwayo imubwira ko yarenze ku mabwiriza igenderaho maze ihita isiba iyo foto.

Nk'uko Natalia Garibotto yabitangarije ikinyamakuru The Daily Uk News gikorera mu Bwongereza yavuze ko atari we wasibye iyo foto ahubwo ko ari instagram ubwayo yabikoze.

Mu ijoro ryakeye kandi uhagarariye abashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za Papa yabwiye igitangazamakuru cya The New York Times ko muri Vatican batangiye iperereza ry'uwakoresheje instagram ya Papa Francis mu buryo butemewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND