Umunyamuziki uri mu bakomeye ku Isi, Abel Makkonen Tesfaye wiyise The Weeknd yashenguwe no kuba atari umwe mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy Awards, ashinja ababitegura ‘Ruswa’ no kudakorera mu mucyo nk’uko byahoze (niko bamwe bavuga).
Ibinyamakuru bitandukanye byandika mu Cyongereza byateruye inkuru zabyo bivuga ko ‘The Weeknd yabonye ubusa (zero) mu bahanzi batangajwe bahataniye ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 63’.
Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, ni bwo hatangajwe abahanzi b’ibyamamare bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2021, bigiye gutangwa ku nshuro ya 63 mu muhango ukomeye.
Abahataniye ibihembo batangajwe mu birori byamaze isaha irenga hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ni ku nshuro ya mbere kuva ibi bihembo byatangizwa, abahatanye batangajwe muri ubu buryo.
Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 83 bizatangwa ku wa 31 Mutarama 2021 guhera saa mbili z’ijoro bitambuka imbona nkubone kuri CBS Television Network.
The Weeknd w’imyaka 30 y’amavuko, yanditse kuri Twitter avuga ko ibihembo bya Grammy Awards bikomeje kurangwa mo ruswa, kandi ko we, abafana n’abandi bakurikirana umuziki muri rusange bafitiwe ideni.
Mu kugaragaza intimba n’umujinya yatewe n’ababitegura, yagize ati “Grammy Awards ikomeje kuba iya Ruswa, ari njye, ari abafana banjye, ari n’uruganda rw’umuziki mu dufitiye ideni ry’ubutabera.”
The Weeknd wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Star Boy’ yavuze ibi ashaka kwerekana ko bitumvikana ukuntu atisanze muri ibi bihembo, kandi afite Album yitwa ‘After Hours’ imaze ibyumweru bine ari iya mbere kuri Billboard 200 Charts’.
Yumvikanisha ko abategura ibi bihembo bamurimo ideni. Uyu muhanzi ari mu bagize umwaka mwiza mu muziki we, kuko nka Album ye ‘After Hours’ yayoboye intonde zitandukanye, ndetse n’indirimbo ye ‘Blinding Lights’ yagurishijwe cyane kurusha izindi muri uyu mwaka.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ, Venture n’ibindi bivuga ko byari bihagije kugira ngo uyu muhanzi ashyirwe mu bahatana muri Grammy Awards 2021.
Umuhanzikazi Beyoncé ni we uri imbere mu bahataniye ibi bihembo, kuko ari mu byiciro icyenda; akurikiwe n’umuhanzikazi Taylor Swift, Roddy Rich, Dula Lipa bafitemo ibyiciro bitandukanye. Ni mu gihe Brittany Howard, Alabama Shakes bari mu byiciro bitanu.
Justin Bieber nawe yanditse kuri Instagram avuga ko atishimiye icyiciro yashyizwe cya ‘Pop Album Category’ kuko yari guhatana mu cyiciro cya ‘R&B Album’. Avuga ko atagamije ihangana, ahubwo ashaka gufasha benshi kumva neza aho umuziki we uherereye.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzayoborwa n’umunyarwenya Trevor Noah uzwi mu kiganiro ‘The Daily Show’. Yanditse avuga ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuyobora ibirori nk’ibi biba byitezwe n’umubare munini ku Isi.
Umuhanzi The Weeknd yagaragaje ko ibihembo bya Grammy Awards birimo ruswa, ni nyuma y'uko adashyizwe mu bahatana
Yabiteyemo urwenya avuga ko abategura Grammy Awards banze gutuma aririmba no kumushyira mu bahataniye ibihembo mu cyiciro cya ‘Best Pop Album’ ariko ‘bampa amahirwe akomeye yo kuyobora ibirori nk’ibi by’igitangaza ku Isi’. Yavuze ko yiteguye guhoza abahanzi batazabasha gutsinda ‘kuko nzi neza uko gutsindwa uko bimera’.
Ibihembo bya Grammy Awards 2021 bizatangwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibihembo nka BET Awards, Emmys, Video Music Awards, Billboard Music Awards, People’s Choice Awards na American Music Awards byatanzwe bubahiriza kwirinda Covid-19.
Bamwe mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2021:
1. Record Of The Year
BLACK PARADE
Beyoncé
Beyoncé & Derek Dixie, producers; Stuart White, engineer/mixer; Colin Leonard, mastering engineer
COLORS
Black Pumas
Adrian Quesada, producer; Adrian Quesada, engineer/mixer; JJ Golden, mastering engineer
ROCKSTAR
DaBaby Featuring Roddy Ricch
SethinTheKitchen, producer; Derek "MixedByAli" Ali, Chris Dennis & Liz Robson, engineers/mixers; Susan Tabor, mastering engineer
SAY SO
Doja Cat
Tyson Trax, producer; Clint Gibbs, engineer/mixer; Mike Bozzi, mastering engineer
EVERYTHING I WANTED
Billie Eilish
Finneas O'Connell, producer; Rob Kinelski & Finneas O'Connell, engineers/mixers; John Greenham, mastering engineer
DON'T START NOW
Dua Lipa
Caroline Ailin & Ian Kirkpatrick, producers; Josh Gudwin, Drew Jurecka & Ian Kirkpatrick, engineers/mixers; Chris Gehringer, mastering engineer
CIRCLES
Post Malone
Louis Bell, Frank Dukes & Post Malone, producers; Louis Bell & Manny Marroquin, engineers/mixers; Mike Bozzi, mastering engineer
SAVAGE
Megan Thee Stallion Featuring Beyoncé
Beyoncé & J. White Did It, producers; Stuart White, engineer/mixer; Colin Leonard, mastering engineer
2. Album Of The Year
CHILOMBO
Jhené Aiko
BLACK PUMAS (DELUXE EDITION)
Black Pumas
Jon Kaplan & Adrian Quesada, producers; Adrian Quesada, Jacob Sciba, Stuart Sikes & Erik Wofford, engineers/mixers; Eric Burton & Adrian Quesada, songwriters; JJ Golden, mastering engineer
EVERYDAY LIFE
Coldplay
Daniel Green, Bill Rahko & Rik Simpson, producers; Mark “Spike” Stent, engineer/mixer; Guy Berryman, Jonny Buckland, Will Champion & Chris Martin, songwriters; Emily Lazar, mastering engineer
DJESSE VOL.3
Jacob Collier
Jacob Collier, producer; Ben Bloomberg & Jacob Collier, engineers/mixers; Jacob Collier, songwriter; Chris Allgood & Emily Lazar, mastering engineers
WOMEN IN MUSIC PT. III
HAIM
Rostam Batmanglij, Danielle Haim & Ariel Rechtshaid, producers; Rostam Batmanglij, Jasmine Chen, John DeBold, Matt DiMona, Tom Elmhirst, Joey Messina-Doerning & Ariel Rechtshaid, engineers/mixers; Rostam Batmanglij, Alana Haim, Danielle Haim, Este Haim & Ariel Rechtshaid, songwriters; Emily Lazar, mastering engineer
FUTURE NOSTALGIA
Dua Lipa
Koz, producer; Josh Gudwin & Cameron Gower Poole, engineers/mixers; Clarence Coffee Jr. & Dua Lipa, songwriters; Chris Gehringer, mastering engineer
HOLLYWOOD'S BLEEDING
Post Malone
Louis Bell & Frank Dukes, producers; Louis Bell & Manny Marroquin, engineers/mixers; Louis Bell, Adam Feeney, Austin Post & Billy Walsh, songwriters; Mike Bozzi, mastering engineer
FOLKLORE
Taylor Swift
Jack Antonoff, Aaron Dessner & Taylor Swift, producers; Jack Antonoff, Aaron Dessner, Serban Ghenea, John Hanes, Jonathan Low & Laura Sisk, engineers/mixers; Aaron Dessner & Taylor Swift, songwriters; Randy Merrill, mastering engineer
3. Song Of The Year
BLACK PARADE
Denisia Andrews, Beyoncé, Stephen Bray, Shawn Carter, Brittany Coney, Derek James Dixie, Akil King, Kim "Kaydence" Krysiuk & Rickie "Caso" Tice, songwriters (Beyoncé)
THE BOX
Samuel Gloade & Rodrick Moore, songwriters (Roddy Ricch)
CARDIGAN
Aaron Dessner & Taylor Swift, songwriters (Taylor Swift)
CIRCLES
Louis Bell, Adam Feeney, Kaan Gunesberk, Austin Post & Billy Walsh, songwriters (Post Malone)
DON'T START NOW
Caroline Ailin, Ian Kirkpatrick, Dua Lipa & Emily Warren, songwriters (Dua Lipa)
EVERYTHING I WANTED
Billie Eilish O'Connell & Finneas O'Connell, songwriters (Billie Eilish)
I CAN'T BREATHE
Dernst Emile II, H.E.R. & Tiara Thomas, songwriters (H.E.R.)
IF THE WORLD WAS ENDING
Julia Michaels & JP Saxe, songwriters (JP Saxe Featuring Julia Michaels)
4. Best New Artist
This category recognizes an artist whose eligibility-year release(s) achieved a breakthrough into the public consciousness and notably impacted the musical landscape.
INGRID ANDRESS
PHOEBE BRIDGERS
CHIKA
NOAH CYRUS
D SMOKE
DOJA CAT
KAYTRANADA
MEGAN THEE STALLION
Pop
Kanda hano urebe urutonde rwose:
TANGA IGITECYEREZO