RFL
Kigali

Kwitonda wa RSAU yahishuye ko hari ‘Software’ izifashishwa mu kwishyuza Radio zicuranga indirimbo z’abahanzi anasubiza KNC-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2020 8:52
0


Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi (RSAU) yatangaje ko yamaze kubona ‘software’ izifashishwa mu kwishyuza ibitangazamakuru bicuranga indirimbo z’abahanzi, kandi ko ntawe yafashe bugatwe kuko abayibarizwamo bose bumva neza impamvu bayirimo n’inyungu bazakuramo.



Iyi sosiyete ifite mu nshingano gukusanya amafaranga avuye mu bihangano by’abahanzi nyarwanda byakoreshejwe mu buryo bubyara inyungu cyangwa se byatangajwe mu ruhame mu gihe ba nyirabyo nta burenganzira batanze.

Ifite inshingano zo guha impushya abantu bakoresheje ibyo bihangano by’abahanzi kugira ngo bemerewe kubikoresha nk’uko amategeko abiteganya no gusaranganya umutungo w'abahanzi uvuye mu bihangano byakoreshejwe.

Ni sosiyete ariko itaragera ku ntego zayo ahanini bitewe n’uko ubukangurambaga bakora butaracengera mu bagenerwabikorwa aribo abahanzi. Hari icyizere ariko cy’uko bazumvwa.

Hari abahanzi batumva neza akamaro ko kuba ibihangano byabo byakwishyurwa, ndetse hari n’abandi bakorana na sosiyete zo mu mahanga zibishyuriza baba bashaka ko indirimbo zabo zicurangwa mu buryo bwo kuzimenyekanisha gusa.

Kwitonda Charles Umuyobozi wa RSAU we anavuga ko hari abahanzi bamaze imyaka irenga icumi mu muziki batarumva neza akamaro k’iyi sosiyete. Asobanura ko kwishyuza ibihangano by’abahanzi bikoreshwa mu bitangazamakuru cyageze kare, ahubwo ko bagiye bakomwa mu nkokora na ba nyiribitangazamakuru, bavuga ko nta nyungu bakura muri ibi bihangano nubwo bahora babicuranga.

Avuga ko buri wese ushinze igitangazamakuru mu mabwiriza asabwa kubahiriza harimo n’ay’umuhanzi, bityo ko aba akwiye gusubiza amaso inyuma akubahiriza ibyo yashyireho umukono. Akomeza ati “Ushinze igitangazamakuru akwiye no gutegura amafaranga runaka azahereza umuhanzi igiye acuranze igihangano cye.”

-Software izangenzura Radio zikoresha ibihangano by’abahanzi bafitiye amasezerano irahari:

Kwitonda avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu binyamuryango by’ikigo gishinzwe kurengera iby’umutungo (World Intellectual Property Organization (WIPO) mu by’ubwenge ari nacyo cyahaye RSAU ‘software’ yitwa ‘WIPO Connect’ izifashisha.

Yavuze ko iyi 'software' bayitezeho kubafasha kumenya ingano y’umuziki Radio (bafitanye amasezerano) yacuranze no kumenya uko basaranganya amafaranga bavuye mu bihangano by’abahanzi.

Avuga ko iyi ‘software’ bashobora kuyihuza na Radio, ku buryo yagaragaza ikigero buri ndirimbo yacuranzweho ndetse n’abahanzi bacuranzwe mu gihe cy’umunsi, ukwezi cyangwa ikindi gihe baba bihaye. 

Uyu muyobozi kandi avuga ko iyi ‘software’ bazayishyira aho RSAU ikorera noneho uwemeye kwishyura ibihangano by’abahanzi acuranga bakamuhuza nayo ikabasha kugenda ikurikirana.

Ati “Software uyu munsi irahari. Ntekereza ko ubutaha izakoreshwa ku buryo b’abahanzi bari bafite bya bibazo bazasanga isaranganya ritazakorwa mu buryo bungana.” Yavuze ko bazanayifashisha mu kugaragaza indirimbo zakinwe, ndetse no kugaragaza urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zacuranzwe.

Uyu muyobozi avuga ko mu bihe bitandukanye baganiriye n’abayobozi b’ibitangazamakuru bakababwira ko ibihangano by’abahanzi babyifashisha mu kubafasha kumenyekana, bataba babicuruza. Ariko ngo siko biri, kuko hari ibitangazamakuru bicuranga umuziki cyane kurusha ibindi byose.

KNC si umunyamategeko kandi ntitwafashe abahanzi bugwate:

Charles avuga ko batafashe abahanzi bugwate nk’uko KNC yabivuze mu kiganiro cya Radio Rwanda bahuriyemo, kuko buri muhanzi wese aba afite uburenganzira bwo gukorana na RSAU cyangwa akabireka bitewe n’impamvu ze.

Yavuze ko umuhanzi agiranye amasezerano na RSAU y’uko ireberera inyungu z’ibihangano bye, KNC n’undi wese adafite uburenganzira bwo kuvuga ko ibyabaye atari byo, kuko impande zombi ziba zabyumvikanyeho.

Avuga ko umuhanzi ashobora guhitamo kugirana amasezerano n’igitangazamakuru kikajya kimucurangira indirimbo mu buryo bwo kumenyekana, kandi akamenyesha RSAU ko mu bihangano bazishyuriza ibye bitarimo.

Mu kiganiro cya Radio Rwanda, KNC yavuze ko nka ba nyir'ibitangazamakuru bari gushaka uko itegeko ryo kwishyura ibihangano by’abahanzi rihinduka.

Charles avuga ibyo KNC yavuze ko ari imyimvire, kuko itegeko rihinduka hari inzira byanyuzemo. Akavuga ko KNC ashobora gusaba ko itegeko rihinduka nk’undi munyarwanda wese, ariko ngo si we wemeza ko rihinduka.

Ati “KNC nawe na ba nyir'ibitangazamakuru ahagarariye, rwose bazakora ubwo busabe, bazategura iyo nyandiko babisabe bisuzumwe…Twebwe igihe byahindutse tuzagendera mu murongo w’itegeko rihari. Nta kibazo dufite cy’itegeko.”

Yavuze ko KNC uvuga ibi atari umunyamategeko, ari nayo mpamvu nta kibazo bafite mu gukomeza kubahiriza itegeko rihari. Kuko ritahinduka.

Mu 2009 ni bwo mu Rwanda hashyizweho itegeko ku mutungo kamere mu by’ubwenge, Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije guteza imbere uburenganzira ku mutungo kamere mu by’ubwenge.

Ni itegeko rifite intego yo gutanga umusanzu ku guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga, guhererekanya no gukwirakwiza ikoranabuhanga bikaba magirirane hagati y’abahanzi n’abakoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku buryo butuma habaho imibanire n’imibereho myiza n’uburenganzira buringaniza ku baturage bose.

Itegeko ku burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253 ikoreshwa ry’uburennganzira bw’umuhanzi, uburenganzira bw’abagaragara mu bihangano, ubwa ba nyir’amajwi ari mu bihangano n’ubwa ba nyir’ibiganiro bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira bw’abahanzi n’ibijyana na bwo.

Ni itegeko riteganya kandi ko umuntu wese ukoresha ibihangano by’abahanzi mu bucuruzi agomba kwishyura aho hakavugwamo Radio, Televiziyo, utubyiniro, hoteli, utubari n'abazifashisha no mu bindi bikorwa bitandukanye barebwa n’iri tegeko.

Mu 2010 hashinzwe sosiyete y’abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.

Mu 2017, RSAU yatangaje ko abantu bose bakoresha ibihangano by’abahanzi bagomba gutangira kwishyura. Ni ibintu byagombaga gutangira muri Nyakanga 2017, ariko benshi ntibabikoze.

Kugeza ubwo muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorera (RURA) rwibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano by’abahanzi bakoresha umunsi ku wundi.

Ibi byatumye hari ibitangazamakuru bivugurura amasezerano byagiranye n’abahanzi, umuhanzi agasabwa kuzuza urupapuro rugaragaza ko indirimbo ye ayitanze kugira ngo afashwe mu buryo bwo kumufasha kumenyekana, ko atazishyurwa.

Kwitonda Charles Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (RSAU) yatangaje ko bamaze kubona 'software' bazifashisha mu kwishyuza Radio zicuranga indirimbo z'abahanzi bafitanye amasezerano

KANDA HANO: KWITONDA WA RSAU YAHISHUYE KO HARI 'SOFTWARE' IZIFASHISHWA MU KWISHYUZA RADIO ZICURANGA INDIRIMBO Z'ABAHANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND