RFL
Kigali

Flavour yamuritse album nshya yise “Flavour of Africa”

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2020 12:27
0


Umuhanzi Flavour yamaze gushyira hanze album nshya yari itegerejwe n’abatari bacye, iyi ni yo yise Flavour of Africa ikaba ari album ya munani asohoye kuva aho yatangiriye umuziki.



Chinedu Okoli wamenyekanye mu ruhando rwa muzika nka Flavour ukomoka mu gihugu cya Nigeria, mu gace kaho kitwa Anambra State akaba yaravukiye mu mujyi waho witwa Enugu. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2011 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Nwa Baby'.

Uyu mugabo ukora umuziki wo mu bwoko bwitwa African Rhythm contemporary Jazz ari byo bahina bakabyita Afro Hip-Life, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2008 ahita anasohora album ye ya mbere yise Nabania. Yongeye gukora album ya kabiri yise Uplifted mu mwaka wa 2011.

Iyo album ni nayo yasohotseho indirimbo zatumye aza kuba icyamamare mu gihugu cya Nigeria maze akaba ikirangirire hirya no hino ku isi. Mu ndirimbo zakunzwe cyane zasohotse kuri iyo album harimo nka Nwa Baby, Oyi, Adanma n’izindi nyinshi.

Guhera mu mwaka wa 2011 Flavour yahise aba umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane w’Africa ndetse akomeza no kubishimangira akora indirimbo ziryoheye amatwi ariko anazikorera amashusho anogeye amaso.

Izindi album ze zakunzwe yasohoye harimo nk'iyitwa Blessed yasohoye mu mwaka wa 2012, indi niyo yise Thankful yasohoye mu mwaka wa 2014. Flavour kandi akaba yaranashinze inzu itunganya umuziki ayita 2NITE Enter10ment ndetse yanagiye yinjizamo abandi bahanzi batandukanye.

Uretse kuba ari umuhanzi w’umuhanga Flavour azwiho kuba yaragiye akorana n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo Ciara, Rick Ross, Snoop Dogg, French Montana ndetse na Lauryn Hill hamwe na Akon.


Umuhanzi Flavour wamuritse album shya yise Flavour of Africa.

 Uyu munsi ni bwo Flavour yamuritse ku mugaragaro album nshya yise Flavour of Africa ikaba ari iya munani asohoye. Saa sita z'ijoro ni bwo yari imaze kugera hanze, abantu bakaba bemerewe kuyumva cyangwa kuyimanura bakoresheje imbuga zitandukanye zirimo Spotify, NetNaija, Audiomack ndetse n’ahandi.

Flavour yagiye atsindira ibihembo bikomeye birimo nka MTV Base Africa Music Awards yatwaye mu mwaka wa 2014, Nigerian Music Video Awards yatsindiye mu mwaka wa 2016, NEMA Awards akaba nayo yarayegukanye mu mwaka wa 2018. Iyi album nshya yamuritse nayo ikaba yitezweho kuzamuhesha ibindi bikombe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND