RFL
Kigali

Zlatan yiyemeje guhangana na FIFA ndetse na EA Sports kubera isura ye bakoresheje

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/11/2020 7:48
0


Rutahizamu wa AC Milan yo mu Butaliyani Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko agomba gukurikirana EA Sports kubera gukoresha ifoto ye nta burenganzira bamusabye.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Zlatan w'imyaka 39 y'amavuko yanditse abaza impamvu bungukira ku bikorwa bye harimo n'ifoto yasohotse muri videwo ya FIFA 21 ahita anatagaza ko ari cyo gihe ngo bikurikiranwe.

Yagize ati "Ninde wahaye uburenganzira FIFA na EA Sports gukoresha ifoto yanjye batabimbwiye? Ntabwo njye ndi umunyamuryango wabo, sinzi impamvu bakora ibintu batambwiye. Mbabwije ukuri sinzareka ngo FIFA ikorere amafaranga ikoresheje imitungo yanjye. Abantu bamwe binjiza amafaranga bakoresheje izina ryanjye ndetse n'amafoto yanjye nta bwumvikane bwabaye, ibi rero uyu mwaka bigomba kurangira".


Zlatan Ibrahimovic ubu afite imyaka 39 abakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje kwibaza igihe azasezerera kuri Ruhago.

Zlatan Ibrahimovic mu mpera z'iki cyumweru yatsinze igitego ubwo ikipe ye yakinaga na Napoli gusa yahise agira ikibazo cy'imvune kizatuma amara ibyumweru bigera kuri 3 hanze y'ikibuga. Zlatan kandi amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 10 amaze gukinira ikipe ya AC Milan muri uyu mwaka.

EA sports ni ikigo gifite icyicaro muri Amerika, gishinzwe gukora amavidewo atanduka afite aho ahuriye n'imikino ya FIFA gusa hakunze kuzamo amakimbirane kuko usibye Zlatan, Romelu na Sami Khedira bigeze kwihaniza iki kigo kubera gukoresha amasura yabo nta burenganzira basabwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND