RFL
Kigali

Bikomeje kuba urujijo kuri Marina uri muri “The Next Pop Star” inzu imufasha itabishaka

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2020 7:34
3


Irushanwa rya “ The Next Pop Star” rigeze mu mahina aho 20 bagomba gutangira kwiyereka abakemurampaka baririmba mu buryo bw’imbonankubone ”Live” vuba aha, ari nako amatora akomeje. Marina arimo, The Mane ari mu biganza byayo ntibishaka yanahakanye ko adakwiriye kuza muri 20 bakomeje, abategura irushanwa baravuga iki?



Inkuru yatangiye gucicikana ko umuhanzi ufite ijwi ryiza bidashidikanywaho ko yiyandikishije mu irushanwa ariko atabimenyesheje inzu isanzwe imufasha ariyo The Mane Music yahakaniye INYARWANDA ko rwose Marina adakwiriye kuba ari ku rutonde rw'abanyempano 20 bakomeje bavuye muri 60.

Aristide Gahunzire ureberera inyungu za The Mane, yasobanuye ko kuba Marina ari muri iryo rushanwa ariko bitemewe ku buryo hatanabayeho ibikorwa byo gushishikariza abamukunda kumuhundagazaho amajwi. 

Ati: ”Kuva mu ntangiriro twahakaniye itangazamakuru ko Marina atari mu irushanwa kandi nta n'ubwo yigeze asaba abantu kumutora, ukuri guhari ni uko The Mane ihakana ko ari muri iryo rushanwa”. Yongeye ati:”Marina ntabwo akwiriye kuba ku rutonde rwa 20 b’iryo rushanwa”.

Marina wari ufite amajwi make yaje muri 20 bagomba gutorwamo 2 gute?


Mu gushaka kumenya ukuri Gahima Dickson uvugira iryo rushwana yabwiye INYARWANDA ko Marina ku majwi yo kuri internet yari afite make ariko bitavuze ko atari gutsinda bitewe n'uko hari ubundi buryo bwo gutora. 

Ati:”Igihe kuhatorera bifite 20%, SMS zifite 40% imbuga nkoranyambaga zacu zirimo Instagram, na Facebook zifite 10%, abakemurampaka bafite 30%”. Yakomeje asobanura ko bishoboka kuba umunyempano uri muri iryo rushanwa yagira amanota make mu cyiciro kimwe cyangwa se mu buryo bumwe ariko ahandi akagira amajwi menshi.

Marina ni umwe mu bahanzi bafite amazina barimo Gisa Cy’inganzo, Ish Kevin na Kivumbi, bitabiriye iri rushanwa. Gahima Dickson yasobanuye ko abanyempano bakomeje bagifite amahirwe yo gukomeza gusaba ababakunda kubatora kuko amatora azarangira ari uko habonetse abo guhemba 2.  Inyuma ya Marina hari abanyempano 12 bonyine yarushije.

Ukuri kwamenyekanye ni uko muri miliyoni 50 zivugwa zizahabwa uwa mbere, amafaranga azatahana mu ntoki ari miliyoni 10 nk'uko Gahima Dickson yabihamirije Umunyamakuru wa INYARWANDA. Miliyoni 40 zisigaye azazikorerwamo ibikorwa birimo indirimbo n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki. 

Umunyempano wa 2 azagirana amasezerano ya SONY iri mu nzu enye zikomeye ku isi zifasha abahanzi aho azakorerwa umuzingo (album) uzaba uriho indirimbo bazemeranya.

Igihari ubu ni uko abategura The Next Pop Star bari gushaka uburyo bamenyesha abahanzi 20 uko bazaririmbira imbere y’abakemurampaka ariko bizabera mu mujyi wa Kigali. 

Abanyempano 20 bazotwarmo 10 nabo bazatorwemo 6 noneho hatorwemo 2. Umuhanzikazi Marina kuba ari ku rutonde rwa 20 bakomeje bitandukanye n’ugushaka kwa The Mane Music kuko yo ihakana ko atari muri iryo rushanwa bikemezwa nuko nta bukangurambaga bwigeze bukorwa n’iyo nzu imufasha ikangurira abamukunda kumutora. 

Igisigaye rero ni ukuzareba niba azitabira igikorwa gisigaye cyo kuririmbira imbere y’abakemurampaka ubundi ukuri kukamenyekana cyangwa se niba hazabaho ibiganiro agakurwa ku rutonde nk'uko Aristide Gahunzire umujyanama muri The Mane Music yabibwiye INYARWANDA. Ntibyadukundiye kuvugana na Marina ku bijyanye n'iri rushanwa arimo kandi The Mane itabishaka.

Inkuru wasoma: Marina, Gisa na Kivumbi barushijwe n'abanyempano batazwi mu irushanwa The Next Pop Star








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ineza lydia3 years ago
    Njye Ndumwe muba contestants bari muri ririya rushanwa,baratwibye rwose njye mbifitiye na evidence zihagije zibigaragaza Mwaza nkabaha inkuru
  • Rukundo Manzi Jonathan3 years ago
    Nibemere icyifuzocye wenda amakosa yokuba mutarabyumvikanyeho yarabaye ,muyirengagize nkabantu mukorana ubu igikenewe nukumushyigikira erega atsinze kurimwe nishema namwe mwabamuzamutse kurundi rwego Marina nawe jya ugirira icyizere abomukorana mujye inama muri byose uteganya gukora kuko bagukunda kandi bakwifuriza ibyiza ,kuko nubundi urabakeneye ubu kugirango bagufashe kugera kuntego zawe Murakoze ndabakunda
  • Mary 3 years ago
    Icyonabwira marina nuko atacika intege imana yabanye nawe iracyahari akomeze yigirire ikizere akomere rwose nabo bamufasha kubera impano ye imana yamuhaye simpuhwe bamugirira komera mukobwa mwiza nahandi uzahagera ujyusenga imana yawe izagushyigikira knd amahirwe masa tukurinyuma.





Inyarwanda BACKGROUND