RFL
Kigali

Bimwe mu byo Tangawizi irinda n'ibyo ikiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2020 20:03
1


Igihingwa cya Tangawizi ni kimwe mu bifasha umubiri ndetse ikanavura zimwe mu ndwara za hato n’ahato ku muntu wayikoresheje mu buryo bwiza.



Tangawizi imaze igihe kinini kibarirwa mu myaka igihumbi imaze ku isi ifasha abantu, iki gihingwa uretse kuba cyifashishwa mu gukora imiti itandukanye ubwacyo ari cyibisi cyiravura. N'ubwo abenshi batinya kugikoresha ari cyibisi kubera ubukana bwacyo gusa ni bwo gikora neza.

Ni kenshi abantu bitabaza tangawizi mu kwivura indwara zitandukanye, ngibyo bimwe mu byo ivura ndetse n'ibyo irinda umubiri:

1)Kunywa icyayi kirimo tangawizi ihagije birinda umubiri indwara ya diabete iterwa n’isukari nyinshi ikabije.

2)Tangawizi ihagije k'uwayifashe neza imufasha kutananirwa cyane cyangwa ngo asinzire ari mu kazi.

3)Tangawizi ihagarika kuruka; yaba kuruka biterwa n’indwara cyangwa inzoga, iyo uyinyweye cyangwa ukayihekenya igufasha guhagarika kuruka.

4)Ku bari n’abategarugori tangawizi ibasha kugabanya uburibwe bwo munda mu gihe bari mu mihango.

5)Tangawizi ifasha gukomeza uruhu ku buryo n'iyo rukomeretse rubasha kwisubiranya vuba.

6)Ku bantu bisomera agacupa bikabaviramo kurwara umutwe n’ibindi bigendana nabyo, tangawizi ibyo irabikiza k'uwahuye n'ibyo bibazo bituruka ku kunywa inzoga.

7)Tangawizi yoza mu mubiri by'umwihariko munda y’umuntu, ivanamo imyanda yose igafasha amara gukora neza.

8)Ku bifuza kunanuka tangawizi ibibafashamo mu guta ibiro iyo bayinyweye mu mazi ashyushye byibuze kabiri ku munsi, mu gitondo na nijoro.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo 25 /11/2020 3 years ago
    noese ikibazo cyaje nfitinda ariko iyomaze gusoba ndibwaga munda none nyikoresheje naterera murakoze





Inyarwanda BACKGROUND