Daniel Dowling ubu afite imyaka 36, yakorewe ihohoterwa afite imyaka 11, byamusabye ubutwari bukomeye kugira ngo atsinde ubwoba ndetse yamagane ako karengane yakorewe kuva akiri muto arikorerwa na se.
Kubera ko Daniel Dowling, ubu ufite imyaka 36, yatewe ubwoba n’ibi bintu byabaye, abanza kwanga kubivuga ngo bitazamenyekana ariko nyuma yiyemeza kubishyira hanze avuga ko afite imyaka 11 se yamuhatiye kuryamana na nyirakuru. Abamutotezaga bakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 kuri se, Richard Dowling, n'imyaka 8 kuri nyirakuru, Annette Breakspear.
Daniel Dowling ati: “Uruhare rwa data rwari ukundinda ariko
yabirenzeho yangiza ubwana bwanjye. Sinzigera nshobora kurenga ibyo. Byatangiye ari nk’imikino, ndabyibuka ko hari ku cyumweru ubwo twakinaga
twibereye mu rugo, papa yatanze itegeko avuga ko muri uwo mukino uzajya utsindwa
azajya akuramo imyenda, byaje kurangira nyogokuru atsinzwe asigara yambaye
ubusa maze papa antegeka kumukorakora hose.
Igihe cyo kuryama kigeze papa antegeka kujya gusezera
nyogokuru ariko nkamusoma narabikoze rero birangira amfashe ku ngufu, kuva ubwo
abigira akamenyero, muri icyo gikorwa banyerekaga filime z’urukozasoni bambwirra
ko ariko bikorwa”.
Nyuma y’uko urukiko rukase uru rubanza, Richard Dowling ari
na we se wa Daniel Dowling yireguye avuga ko yashakaga kwigisha umuhungu we
kutaryamana n’abo bahuje ibitsina ngo kuko yabonaga umuhungu we afite ibyo
bimenyetso n'uko ahitamo kumwigisha gukora imibonano mpuzabitsina na nyirakuru.
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO