RFL
Kigali

Rubavu: Agahinda kenshi kuri Nizeyimana wakize uburwayi bwo mutwe agasanga baramutwaye umukunzi we wamutegereje imyaka 11

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:20/11/2020 19:04
0


Nizeyimana Pierre Celestin ni umusore wo mu Murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu wamaze imyaka igera kuri 11 arwaye uburwayi bwo mu mutwe nyuma aza gukira. Mu gikorwa cyo kumusura cyakozwe n’inshuti n’abavandimwe, Nizeyimana yaratunguranye agaragaza uwo yari yarihebeye mbere yo y’uburwayi ndetse anagaragaza ko akimukunda.



Nizeyimana ni umusore wari uzi ubwenge bwinshi cyane atararwara nk’uko byahamijwe n’abo biganye mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Mu buzima bwo ku ishuri uyu musore yari yarihebeye umukobwa witwa Iradukunda Marie Claire nk’uko babihamirije umunyamakuru wa InyaRwanda.com mu kiganiro yagiranye n'aba bombi.

Uyu mukobwa yavuze ko bakoreshaga udupapuro baduha imodoka mu gihe umwe yabaga ashaka kuvugisha mugenzi we. Uyu mukobwa yahamije ko yakundaga Nizeyimana cyane gusa nanone ngo akaba yarashavujwe no kubona asabwa n’undi musore, bitewe n’uko uwo yakundaga cyane yari amaze imyaka myinshi arwaye akabona bishobora kutazakunda, umutima we akawegurira undi ngo nawe yakunze by’ukuri.

Yagize ati “Nizeyimana naramukundaga cyane, Nizeyimana ni we rukundo rwanjye rwa mbere, gusa none n’uwo dukundana ubu ndamukunda cyane. Nizeyimana dukundana icyo gihe nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nawe ariho yiga. Kuganira byabaga imbogamizi dore ko twigaga ahantu hatandukanye;

Bikadusaba gukoresha udupapuro twahaga imodoka akaba ariyo idutwara. Naramukundaga cyane ndetse mbigaragarisha kumutegereza imyaka myinshi ariko biba iby’ubusa mbona nta mahirwe isi iri kuduha kugeza undi musore aje ndamukunda ndetse anaransaba kandi nawe turakundana cyane”.


Nizeyimana Pierre Celestin na Iradukunda Marie Clarie bakundanye mbere y'uko Nizeyimana arwara uburwayi bwo mu mutwe

N'ubwo Iradukunda avuga aya magambo asa n’ucira amarenga Nizeyimana ko ibyabo bitagishobotse, ku rundi ruhande siko we abibona dore ko ikiganiro twagiranye cyarinze kirangira Nizeyimana akigaragaza ko akeneye uyu mukobwa ndetse akimukunda. 

Nizeyimana ati ”Uyu mukobwa nkimara kongera kwicarana nawe nahise ngira icyizere ko nawe akinkunda, ni uko ari ikibazo cy’uburwayi cyari cyadutandukanyije ariko Imana nibidufashamo hari cyo bizatanga. Turamutse twitwaye neza nzi neza ko mu gihe kiri imbere hari icyo bizatanga kuko cher wanjye ndamukunda cyane”.

Nizeyimana wakize uburwayi bwo mu mutwe yashyize urujijo mu nshuti n’abavandimwe bari baje kumusura ubwo yagaragazaga icyizere gihambaye agifitiye Iradukunda Marie Claire wamutegereje imyaka 11 yose nyuma akaza gukunda undi muntu yemeza ko yihebeye. Uko Claire yabonaga Nizeye mu muhanda yashengurwaga n’agahinda cyane.

Mu magambo ye uyu mukobwa yavuze ko hagati yabo bombi habagamo ikintu kimeze nka rukuruzi ngo kubera ko aho yajyaga akenshi yajyaga kubona akabona Nizeyimana yahageze akamusanga n’aho yicaye bikamubabaza cyane kuba atari muzima ngo bibanire”.

Uretse kuba uyu musore agikunda uwamaze gusabwa ngo kuri we nta yandi mahitamo afite uretse kumurwanira. Ubwo twakwibaza iherezo ry’urukundo rwa Nizeyimana Pierre Celestin na Iradukunda Marie Claire. Ese uyu musore azakira ko uwo akunda, yakunzwe n’undi akanamusaba iwabo?.

Itsinda ry’abantu bavukiye i Busasamana n’abahakoreye kimwe n’abakihatuye, ryasuye uyu musore nk’uko twabibagejeje ho munkuru yacu yasohotse tariki ya 31/10/2020. 


INKURU WASOMA: Nizeyimana wamaze imyaka 11 arwaye uburwayi bwo mu mutwe yatanze ubuhamya anasaba gusubizwa mu ishuri

Uyu mukobwa Iradukunda Marie Claire atuye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwanzekumana, Umudugudu wa Kabirizi mu karere ka Rubavu.

REBA HANO IKIGANIRO CYA NIZEYIMANA AHAMYA KO AGIKUNDA IRADUKUNDA MARIE CLAIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND