Abahanzi bakizamuka akenshi bagaragaza imbogamizi bahura nazo muri muzika, hari ubushobozi buke bamwe baba bafite cyangwa se abandi bagasuzugurwa nk'ibyo we afata ko bibaho kenshi kandi bica intege umuhanzi muto.
INYARWANDA.COM, iganira n’aba basore 2, Mu Chris na Mr
Bapty, batangaje uburyo umuziki wabo uhagaze n'aho bashaka kuwugeza. Umuhanzi
Mugwaneza Christian uzwi nka Mu Chris umwe mu binjiye muri muzika nyarwanda muri
2014, aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Warakinkoze” aririmbamo urukundo
rwagusaza kubera kwiringira uwo wakundaga ukamubura kubera gukunda iraha.
Mu Chris i Bumoso, Mr Bapty i Buryo
Mu
Chris afite indirimbo zigera kuri 6 harimo; “Kimbagira” (yakoranye n’umuhanzi
Fissa),” Ni Hatari” yakoranye na Pacento, ”Kanjogera”, ” Why”, “Warakinkoze” na “Ahashashe” yakoranye n’umuhanzi winjiye
muri muzika Mr Bapty.
Mr Bapty, avuga ko gukora indirimbo no kwinjira muri Studio bwa mbere byamugoye kujyana n’injyana, ariko agenda amenyera gacye gacye. Yinjijwe muri studio bwa mbere n’inshuti ye Mu Chris afata nk'aho ariwe wamutinyuye. Muri 2014, Mu Chris yashakaga gukorana n’indirimbo na bamwe mu bahanzi bari bahagaze neza icyo gihe ariko ntibyakunze.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABA BASORE
KANDA HANO UREBE AHASHASHE YA MU CHRIS FT MR BAPTY
TANGA IGITECYEREZO