RFL
Kigali

Gorilla FC na Rutsiro FC nizo kipe zazamutse mu cyiciro cya mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/11/2020 18:55
0


Umukino wa kabiri wahuzaga ikipe ya Gorilla FC na Etoile de l'est urangiye Gorilla FC itsinze kuri Penariti 4-3 ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.



Iminota 90 y'umukino yari yarangiye ari 0-0 bitabaza Penariti ikipe ya Gorilla FC itsinda Penariti 4-3 za Etoile de l'est. Muzerwa Amini na Iraguha Hadji ni bo bahushije Penariti za Etoile de l'est.

Iyi ibaye inshuro ya 2 ikipe ya Etoile de l'est ibarizwa mu karere ka Ngoma, isezerewe mu mikino ya 1/2 ishakisha uko yajya mu cyiciro cya mbere kuko n'umwaka ushize yari yasezerewe n'ikipe ya Heroes FC yahise izamuka mu cyiciro cya mbere. Umukino wari wabanje na wo wa 1/2, ikipe ya Rutsiro FC yari yatsinze ikipe ya Vision FC kuri Penariti 7 kuri 6 umukino na wo wari warangiye ari 0-0.

Ikipe ya Rutsiro na Gorilla zisimbuye mu cyiciro cya mbere Gicumbi na Heroes zabaye iza nyuma mu mwaka w'imikino 2019-2020.

Gorilla FC ni ikipe idafite urwego yegamiyeho, twagereranya na Heroes FC yazamutse umwaka ushize ndetse na Gasogi United. Rutsiro FC ni ikipe iterwa inkunga n'Akarere ka Rutsiro twavuga ko umubare w'amakipe aterwa inkunga n'uturere ugumye uko wanganaga kuko Rutsiro FC isimbuye ikipe ya Gicumbi FC.


Ibyishimo ni byose kuri Gorilla Fc na Rutsiro Fc zazamutse mu cyiciro cya mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND