RFL
Kigali

‘Se wabo yampaye pase’-Umusaza w’imyaka 66 n’umukunzi we wabenze abasore benshi batuganirije ku rukundo rwabo rutangaje-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/11/2020 10:43
0


Urukundo rwa muzehe Sezibera Augustin w’imyaka 66 na Nyirahabimana Beatrice yishumbushije ibyarwo biratangaje. InyaRwanda TV twabasuye maze uyu musaza atubwira ukuntu 'yahawe pase' na muramu we (se wabo w’umukobwa) ndetse n’umugore we atubwira ukuntu yabenze abasore akabenguka umusaza kandi w’umukene.



Uyu muryango utuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha mu kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Bambo, inkuru y’urukundo rwabo imeze nk’ibya wa muhanzi wagize ati 'Niba umukunze mujyane no hasi araharyama'. Sezibera Augustin na Nyirahabimana Beatrice bamaranye imyaka 15 babana mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana 5.

Bahora mu rukundo rw'ikibatsi n'ubwo babayeho mu bukene

N’ubwo ari abakene batishoboye ntabwo bibabuza guhora mu munyenga w’urukundo. Mu kiganiro twagiranye nabo batugaragarije ko urukundo rwabo rutajya rucogora kuva bamenyana kugeza magingo aya. Muzehe Sezibera Augustin yadutereye igiparu kirekire cy’uko bahujwe na se wabo w’uyu mukobwa yari yarabengutse akoresha imvugo y'ubu avuga ko nawe mu by'ukuri se wabo w’umugore we (muramu we) yamuhaye pase. Yagize ati ’’(…..) cyane rwose hahahahahahaha yampaye pase”.

Yakomeje avuga ko nyuma y'uko se wabo w’uyu mukobwa Nyirahabimana Beatrice abahuje yabasiganye bakagumana bakaganira bigashyira kera. Yunzemo ko uwo munsi wabaye amateka kuko ari bwo yongeye kuvuga amagambo akomeye yuje imitoma n’ubwo yari ashaje.

Ati ”uuuuuuu namukubise urukundo rwose! Turaganira turaseka turishima”. Ngo basangiye ikigage n’urwagwa. Icyo gihe ngo imbere ye kumeza hari akajerekani ka Litiro k’urwagwa naho imbere y’umukunzi we hari ak'ikigage. Icyo gihe kandi ngo yahise ahamagara zimwe mu inshuti ze azibwira ko yabonye umufasha barishima baraganira ndetse baramumushimira.

Umufasha we Nyirahabimana Beatrice icyo gihe wari ufite imyaka 20 twamubajije ijambo yabwiwe ryamushimishije kurusha ayandi uwo munsi. Mu kudusubiza yagize ati ”Ni akajambo keza ko kubana kerekeranye n’urukundo’’. Yongeyeho ko nyuma yo kubwirwa aka kajambo yumvise mu mutima yishimye cyane. Nyuma y’uyu munsi utazibagirana mu mateka yabo ngo uyu musaza yakomeje kujya ajya kubasura ndetse na sebukwe baza guhura arabimuganiriza bamwemerera umugeni nuko mu 2009 baramumuha.

Twabajije Nyirahabimana icyatumye abenga abasore batari bake bamuteretaga, agasanga umusaza bakundanye iminsi 30 gusa adusubiza ashize amanga. Ati ”Umusore ushobora kumushaka akaguta akigendera ariko umusaza ntabwo yaguta muba mwakundanye bihagije”.

Aba bombi bari batuye mu tugari tubangikanye. Bahuraga ari uko uyu musaza yakoze urugendo agatemberera aho iyi nkumi yari ituye kuko bose nta telefone bari bafite. Cyakora ngo iyi nkumi yo yamurotaga kenshi ikarota babanye.

Nyirahabimana iyo muganira ntashidikanya kuvuga ko umugabo we n’ubwo ari umusaza amunyuze. Uyu musaza nawe yavuze ko uyu mugore we amwubaha ku buryo afite urukundo nk’urw'abagore bo mu gihe cye cyo hambere bari bazi kubaha abagabo no kubitaho.

Uko bakundana kandi babayeho mu bukene bukabije, bishobora kubera isomo ingo zitadukanye muri iki gihe. Mu 2018 inzu bari batuyemo yasenywe n’ibiza, umugiraneza yiyemeza kubacumbikira. Nyuma yaho abaturage bamufasha gusiza no gutangira kubaka.

Mu gihe bari bageze mu gihe cyo kuyihoma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ngo yabwiye uyu musaza ko bazamutuza mu mazu ari kubakwa y'abatishoboye agezweho (etage) ariko we ntiyabyemera kuko yabonaga atabona aho ashyira inka yahawe n’umugiraneza ndetse ngo abashe no gukurikirana isambu afite gato kuko ariyo imutunze, abasaba ko bamwubakira aho atuye, abagaragariza inzitizi zirimo kuba yakwicwa n’inzara igihe yajyanwa muri iyo nzu.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi butekereza kuri iki kibazo cye. Mu kiganiro twagiranye na Furaha Gillaume Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kaduha uyu muryango utuyemo, yavuze ko hari uburyo bagiye kumufasha ati ”Hari aho twumvikanye yarambwiye ati mwanjyana hariya nkegerana na bariya. Niho tugiye kumuzamuriramo inzu twamaze kubona isakaro”.

Yakomeje avuga ko bari baramubwiye ko bazamutuza mu mudugudu mushya ujyanye n’igihe bari kubaka akabyanga kubera ikibazo cy'imyumvire akavuga ko atatura muri etage. Gusa ngo kwigisha ni cyo abayobozi babereyeho ni yo mpamvu bakomeje kumwigisha akemera kuzubakirwa aho bagiye kumwimurira.


Bashakanye umugore afite imyaka 20 ubu agejeje 35

Iyi nzu ni yo batuyemo


Aya mashyiga ni yo batekaho 


Birarira ku musambi gusa 

Abana nabo barara hano

Umugiraneza witwa Bernard ni we wamuhaye amabati yasakaje ariko nayo ntahagije 



Uyu musaza yavuze ko nubwo babayeho nabi bakundana cyane


Urukundo rwabo ruratangaje kandi rwabera isomo ingo nyinshi muri iki gihe


Mbere iyi nzu ngo yari isakaje ibishwangara gusa ubu leta igiye kububakira inzu ijyanye n'igihe

REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE N’UYU MURYANGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND