RFL
Kigali

Itangazo rya cyamunara y'umutungo utimukanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/11/2020 19:26
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate cyo kuwa 06/10/2020 muri RDB REF.NO 020-066823 kugira ngo hishyurwe umwenda umukiriya abereyemo Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko kuwa 20/11/2020, guhera saa Tanu (11H00) z'amanywa, azasubukura agurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ufite UPI: 4/03/08/01/581, uherereye mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ugizwe n'ubutaka burimo inzu bufite ubuso bungana na 368M2 ukaba ufite agaciro kangana na Miliyoni 19,523,550 Frw y'amafaranga y'u Rwanda.

Abifuza gupiganwa, bagomba kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% ingana na 976,177 Frw ashyirwa kuri Konti 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) icungwa na Minisiteri y'Ubutabera. Ifoto n'igenagaciro by'uwo mutungo biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu kurangiza inyandikompesha ku rubuga rwa www.cyamunara.gov.rw

Gusura ingwate bizakorwa mu minsi y'akazi guhera kuwa 13/11/2020 kugeza kuwa 19/11/2020 mu masaha y'akazi guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefone 0788424537/0784748821.

Bikorewe i Musanze kuwa 13/11/2020

Ushinzwe kugurisha ingwate, Me NYIRANDAYAMBAJE Mediatrice ni we washyize umukono kuri iri tangazo.


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND