Umujyi wa Kigali ufatwa nk’igicumbi cy’impano zitandukanye, gusa no hanze ya Kigali hari abanyempano bazi muzika, yaba kuririmba (Abahanzi) no gutunganya indirimbo (Producers).
INYARWANDA.COM, yibanda cyane ku banyempano batandukanye, Abahanzi, Abakinnyi, Abanyamideli, Abanyarwenya n’abandi, yatembereye mu karere ka Huye nka hamwe hakunze kugaragara impano zitandukanye ariko uko imyaka ishira n’indi igataha, imyidagaduro yo mu karere ka Huye igenda isubira inyuma cyane aho nta bahanzi bacyerekana imbaraga n’ishyaka rya muzika bityo Huye ikagenda yibagirana ku banyempano.
Ibumoso, Producer CareBeat, i buryo (Umuhanzikazi Ella w'imyaka 4 y'amavuko
Umunyamakuru akigera mu mujyi wa Huye, yinjiye muri
imwe muri Studio ikora umuziki yitwa “The Winner Record” ikoreramo Producer uzwi
muri Huye nka “Care Beat”. Twasanze hicayemo Umwana muto w’umukobwa ufite imyaka
4 y’amavuko witwa “Uwase Iganze Ella”. Uyu mwana yatweretse impano ye, asanzwe
ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya ko guhimbaza Imana. Afite indirimbo imwe
yitwa “Isoko Idakama”, uyu mwana kandi yari yicaranye na Se, Ndahimana Janvier (CareBeat)
muri iyo Studio ye.
Uyu mwana wiga mu ishuri ry'incuke, yabajijwe n’umunyamakuru icyo akunda, Ella yagize ati: “Nkunda Capati no kuririmba”. Se w’uyu mwana Care Beat, niwe wabajijwe byinshi ku mwana we (Ella) no kuri muzika ye (Ku giti cye).
Ku
bijyanye n’impano y’umwana we Ella, yagize ati:”Umwana wanjye Ella, nanjye
yarantunguye, akunda umuziki cyane, kubera ko ndi Producer hano, muri studio
haza abahanzi batandukanye, bagakora indirimbo nawe agahita abikunda ashaka
kubigana ukabona ashaka kuririmba, naramwihoreye tumukorera indirimbo,
araririmba mbona afite impano kandi indirimbo ye ya mbere yakirwa neza”.
Care Beat, nawe n'ubwo atunganya muzika, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite indirimbo yise “Care/Keya”. Mu gihe amaze muri muzika, ayikora anayikorera abahanzi ba Gospel n’izindi njyana, hari ishusho abona ku bahanzi bakorera mu Ntara cyane cyane mu mujyi wa Huye aho akorera.
Yagize ati: “Umuhanzi
ntabwo biba byoroshye gufata igihangano ngo akizane muri Kigali, rimwe na rimwe
no kuhakorera kubera ubushobozi buke abenshi baba bafite, urabona hari nk’igihe
umuhanzi hano i Butare ananirwa no gukora indirimbo, kuko aba yagurishije itungo
nk’Ihene, urumva ko biba bikibagora mu mikorere ya muzika.”.
Akomeza avuga ko abantu b’i Kigali bumva ko nta bahanzi bashoboye bo mu Ntara kandi mu by'ukuri barashoboye. Ati: “Abahanzi ba hano
ntibiyumvamo Kigali cyane kuko n’uhageze bumva nta mpano afite kandi
barashoboye, baciki intege cyane, itangazamakuru rikorera muri Kigali, ntabwo
rigerageza kuzamura impano zo hanze yaho, kubona umunyamakuru yamanutse mu ntara
kureba abanyempano biragoye”.
The Winner Record, Studio itunganya muzika mu Karere ka Huye
Akarere ka Huye, kari muri tumwe twarimo imyidagaduro yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu cyane byaragabanutse, ntawakwirengagiza ko abahanzi bakomeye barimo Urban Boys ari ho bazamuriye impano bakaza
kuhava bagakorera muzika yabo mu mujyi wa Kigali.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “ISOKO IDAKAMA” YA ELLA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “CARE/KEYA” YA JANVIER (CARE BEAT)
TANGA IGITECYEREZO