Ikinyamakuru Forbes Magazine gikora intonde zitandukanye zibanda cyane ku byamamare ndetse n’abantu batunze agatubutse kuri iyi si, mu rutonde ngarukamwaka rw’ibyamamare byavuye ku iyi si ya rurema byinjije agatubutse muri mwaka ruyobowe na nyakwigendera Michael Jackson aho na Kobe Bryant witabye Imana muri uyu mwaka nawe ari kuri uru rutonde.
Si ubwa mbere Michael Jackson wamenyekenye cyane mu
njyana ya Pop ayoboye uru rutonde kuko no mu mwaka ushize ariwe wari ku mwanya
wa mbere ndetse hakaba hashize imyaka igera ku munani yose ariwe uza ku mwanya
wa mbere.
Ku rutonde ry’uyu mwaka Michael Jackson imibare
igaragaza ko yinjije agera kuri miliyoni mirongo ine n’umunani z’amadorali ya
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ($48,000,000) aya yose akaba 70% yaravuye mu
bihangano bye.
Michael Jackson yitabye Imana mu mwaka wa 2009 aho amakuru
yavugaga ko yazize umuti urengeje igipimo yatewe bityo bikamuviramo urupfu. Ku rutonde
rwasohotse mu mwaka ushize yari yinjije agera kuri miliyoni mirongo itandatu z’amadorali
($60,000,000), nyuma y’uko indirimbo ze zirebwe cyangwa zumviswe kuri murandasi
inshuro zigera kuri miliyari ebyiri na miliyoni ebyiri (2.1 billion streams)
ugereranyije n’umwaka wabanje aho byari inshuro zigera kuri miliyari imwe na
miliyoni umunani (1.8 billion Streams).
Kuri uru rutonde kandi hagaragaramo nyakwigendera Kobe Bryant wahoze ari umukinnyi wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse kwitaba Imana azize impanuka y’indege ya kajugujugu muri Mutarama uyu mwaka.
Muri
iyi mpanuka kandi Kobe yari kumwe n’umukobwa we Gianna Bryant w’imyaka 13 y’amavuko
nawe akaba yarahasize ubuzima. Uyu mugabo yakunzwe n’abatari bacye cyane cyane
ubwo yakinaga mu ikipe ya Los Angeles Lakers yakoreyemo ibigwi byinshi.
Mu byatumye Kobe Bryant yinjiza aya mafaranga nk'uko raporo yabigaragazaga harimo nk’ibikoresho bya siporo bitandukanye by’uyu
mugabo byagurishijwe n’uruganda rwa Nike nyuma y’urupfu rwe, aho abantu
batandukanye baguze ibi bikoresho ku bwinshi.
Abandi bagaragara kuri uru rutonde harimo nk’umuhanzi Elvis
Presley, umuraperi Juice WRLD, umuhanzi Bob Marley, John Lennon, Prince,
Freddie Mercury n’abandi.
Dore uko urutonde ruteye
10. Prince (umuhanzi) $10M
Yitabye Imana Kuwa 21 Mata 2016
9. John Lennon (umuhanzi) $13M
Yitabye Imana Kuwa 8 Ukuboza 1980
8. Bob Marley (umuhanzi) $14M
Yitabye Imana Kuwa 11 Gicurasi 1981
7. Juice WRLD (umuhanzi) $15M
Yitabye Imana Kuwa 8 Ukuboza 2019
6. Kobe Bryant (umukinnyi) $20M
Yitabye Imana Kuwa 26 Mutarama 2020
5. Elvis Presley (umuhanzi) $23M
Yitabye Imana Kuwa 16 Kanama 1977
4. Arnold Palmer (umukinnyi) $25M
Yitabye Imana Kuwa 25 Nzeri 2016
3. Charles Schurlz (yakoraga amashusho
azwi nka Cartoon) $32.5M
Yitabye Imana Kuwa 12 Gashyantare 2000
2. Dr. Seuss (umwanditsi) $33M
Yitabye Imana Kuwa 24 Nzeri 1991
1.Michael Jackson (umuhanzi)
$48M
Yitabye Imana Kuwa 25
Mutarama 2009
Src: Forbes & Daily
Mail
TANGA IGITECYEREZO