RFL
Kigali

Abapampe, Kubyimba, Icyangwe, Ipinda: Dore amagambo yadukanywe n'ibyamamare asigaye akoreshwa cyane n’urubyiruko abakuru ntibayasobanukirwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/11/2020 16:04
0


Uko bwije n'uko bukeye, imvugo nshya zigenda zivuka cyane cyane mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rukurikira bamwe mu byamamare cyane abahanzi bazana zimwe muri izo mvugo bugacya zakwiriye mu duce twinshi tw’imijyi yunganira Kigali.



Biragoye kuri amwe muri aya magambo guhita uyumva vuba, ushobora kuganira n’umuhanzi cyane cyane umuraperi ngo muvugane amagambo aboneye cyane buri wese yabasha gusobanukirwa. Kuko nko mu kganiro mugirana bakoresha ibyo bita (Slang), amagambo aba ahuriweho n’abantu bake babana mu bikorwa runaka cyangwa se akaba ari we uzanye ijo jambo rigahita ryamamara kuko aba akurikirwa n’abantu benshi.

Amagambo nk'aya yadukanywe n'abahanzi n'abandi bakurikirwa n'abantu benshi, amaze kuba menshi cyane. Ni amagambo usanga ahanini akoreshwa n’urubyiruko. Tugiye kugaruka kuri amwe n'amwe yamaze kuba imbata mu mivugire, yaba mu rubyiruko rukunda muzika ndetse no mu bahanzi. Amwe muri ayo magambo uramutse uganiriye n’umusaza cyangwa umukecuru ukayakoresha mushobora kurangiza ikiganiro yumvisemo bike cyangwa se nta byumve.

Dore ayo magambo ari kuganza imvugo ziboneye

Guciringa: Iri jambo rimaze kwamamara mu gihugu aho rikoreshwa cyane n'urubyiruko. Iyo uvuze iri jambo ridasobanukirwa na benshi, uba uvuze guhura n’inshuti mukaganira mugasangira nk’abavandimwe. Abaraperi hafi ya bose bakoresha iri jambo.

Gukora Umuti/Nkorera Umuti: Iri jambo rikoreshwa n’umuntu ahanini ukeneye ikintu ku muntu. Urugero: Ushobora kuba ukeneye amafaranga ku muntu mu rwego rwo kukuguriza cyangwa kuyaguha, ukamuhamagara kuri telephone cyangwa mugahura ukamubwira ngo “Ese wankoreye umuti ko ntameze neza?. Ubisobanukiwe ahita yumva ko hari icyo amwatse kandi cy’ingirakamaro.

Mpa Mapu (Map), Gutanga Map: Muri ibi bihe urubyiruko mu biganiro bagirana bararikoresha cyane. Rikoreshwa cyane iyo umuntu ashaka guha undi gahunda cyangwa kumurangira amakuru atari azi. Iyo agiye kubwira mugenzi we ngo mpa gahunda, abivuga mu buryo bw’iki gihe ati: ”Mpa Map”.

ISIMBI.RW - Rocky Kirabiranya arashinjwa ububeshyi bukomeye

Rock Kimomo ni we wazanye ijambo 'Abapampe'

Abapampe: Iri jambo rimaze gufata indi ntera ryadukanwe na Rocky Kirabiranya, umusobanuzi wa Filime ukunzwe mu Rwanda. Ubu abantu benshi bari kurikoresha. Iyo uvuze umupampe, uba ushatse kuvuga ko ufite abantu bagukorera akazi, bakurinda cyangwa bakwitaho.

Kubyimba: Umukinyi wa Filime, Umunyarwenya uzwi nka Ndimbati yumvikanye akoresha iri jambo ”Umaze kubyimba” muri Comedy ica kuri Youtube ya Papa Sava. Ubwira umuntu ngo “umaze kubyimba” ushaka kumubwira ko hari urundi rwego amaze kugeraho akica ku bantu akumva ko abarenze, niko kugira uti “umaze kubyimba”.

Fooo: Iri jambo rirakoreshwa cyane mu biganiro hagati y’urubyiruko aho barikoresha mu kimbo cyo kuvuga ngo “yego” cyangwa “Cyane”. Urugero: Ushobora kubwira umuntu uti “Ese uraza kundeba” nawe ati “Fooo”. Hano aba akwemereye ko ari buze ndetse ko nta kintu na kimwe gishobora guhindura iyo gahunda.

Ndimbati yahogoje imitima y'abamukurikira – umuhesha.com

Ndimbati ni we wakoresheje bwa mbere ijambo 'Umaze kubyimba" risakara hose

Icyangwe/ndi ku cyangwe: Iri jambo rimaze gufata indi ntera mu mvugo z’urubyiruko. Umuhanzi ukizamuka wiyise “King Lewis (Papa Cyangwa” ni we waryadukanye. Uyu musore akunda kuvuga ngo “Ndi ku cyangwe” aho aba ashatse kuvuga ngo asa neza cyane/yambaye neza cyane. Ubu, kuba ku cyangwe ni ukwambara neza. Abacuruzi b’imyenda nabo bari kurikoresha cyane cyane abacuruza inkweto n’indi myenda, aho babona umukiriya bakamubwira bati “Mukiriya mwiza hano dufite ibyangwe birenze”. Uyu muhanzi hari n'andi magambo menshi yamamaje harimo nka' "Ndatwika nkizamukira".

Passe; Bakoresha ijambo “Passe” muri ibi bihe abo byeze ko umuntu ahuza undi n’undi muntu mu rwego rwo kuzateretana, umuhungu cyangwa umukobwa abwira undi ati ”Ese uriya mukobwa wampuza nawe tubaka inshuti”, undi nawe ati “Nguhe Passe se”, agasubiza ati “Yego mpa Passe muterete”.

Rapper P Fla talks music, new relationship | The New Times | Rwanda

P Fla aha Slang nyinshi urubyiruko

Niji/niji yanjye/ ni G/ Homi yanjye: Iri jambo abahanzi b’Abaraperi barimo Bull Dogg, P Fla n’abandi bararikoresha cyane mu biganiro bakora, biragoye kurangizanya ikiganiro na P Fla atavuze ngo “G yanjye”, “Homi (Hommy) yanjye” n’andi menshi. Akenshi ubu iyo uvuze ngo umuntu ni G yawe, Homi (Hommy) yawe, uba ushatse kuvuga ko ari inshuti yawe, bikoreshwa cyane ku bahungu b’inshuti bagendana babwirana byinshi.

Gucomoka /Guca Isheni: Iri jambo ryo rimaze gufata indi ntera, rikoreshwa cyane iyo umuntu agiye ahantu runaka, urugero, aho kubwira umuntu ngo tugende, uravuga uti ”Ducomoke" cyangwa uti "Duce isheni”.

Sitafu/Staff: Iyo uvuze Sitafu uri kuganira n’umuntu uba ushatse kuvuga ibintu runaka, ushobora kuba ushaka kwaka umuntu amafaranga, imyenda, ibiryo n’ibindi maze ukamubwira uti mpa Sitafu, iyo mwabisezeranye ahita yumva icyo umubwiye.

Umuhigo/Guhiga: Muri ibi bihe iyo ugiye ku kazi runaka ubwira umuntu ngo “Ngiye guhiga, ngiye ku muhigo”.

Kuraburiza: Umuntu wamanjiriwe wabuze epfo na ruguru, mbese umunsi utamugendekeye neza baravuga ngo ”Yaraburije”, bigakoreshwa kandi uyo umuntu ashaka gusebya umuntu cyangwa kumushyira ku karubanda, baravuga bati ”Yamuraburije” bashatse kuvuga ngo yamusebeje, yamuhemukiye.

Ipinda/udukaro/imituku/ibinyomoro/ifungo/akantu/Ipeso: Aya magambo akoreshwa iyo bashaka kuvuga amafaranga, ntabwo ari aya magambo gusa hari n’andi menshi bakoresha bashaka kuvuga amafaranga.

Kurya abana: Kuryamana n’abakobwa benshi batandukanye, iyo abantu bakuzi kuri izo ngeso ni bwo bavuga ngo “Runaka arya abana”. 

Gukatira: Iri jambo rikoresha iyo uvuze ko wanze ikintu runaka cyangwa umuntu runaka, cyangwa guhakanira umuntu mwari mufitanye gahunda.

Gushyiraho: Bivuga kubeshya

Kurya bango, kumanuka kizimbabwe: Kuryamana n'umuntu mudakoresheje agakingirizo

Umwana uhiye: Umukobwa w’inkumi ufite uburanga 

Gutera injuga: Kubwira umuntu amagambo atari ukuri, umureshya

Tebeza: Iri jambo rivugwa risa nk’aho ricecekesha umuntu 

Ihanagure, Kuraho: Hano baba bashaka kuvuga ngo 'kurayo amaso'

Ako kantu: Ibyo ni byo kuri

Akavumo: Icumbi cyangwa urugo

Gukotora: Kwibeshya

Gukora ijisho: Iyi mvugo ikoreshwa umuntu ashaka kwerekana ko hari ikintu yanyoye agasinda ku buryo amaso ye abona ibitandukanye n’iby’abandi.

Kwiraburiza: Kwiha rubanda

Gukasirwa: Guterwa umwaku

Ikibada: Imihango y’ukwezi kw’abakobwa

Ikangu, Ibici : Indaya

Imbaha: Umukobwa wabyariye iwabo mu rugo

Gupimisha ku biro: Kuryamana n’indaya

Umucarutsi: Umukubaganyi, umusambanyi

Umukinnyi: Umusambanyi ukomeye cyangwa umujura

Kuyoka, Gushona: Umuntu 'uyoka' bisobanura umuntu uzi kureba kure gushishoza

Kugafata/Kukagwira: Bivuga kubona amafaranga cyangwa se kugira ubutunzi ku buryo nibura umuntu ashobora kwibeshaho no kugira abandi abeshaho.

Ukurikije intera biri ubu aho ijambo ryaduka mu minsi micye rikaba ryasakaye mu gihugu hose, mu myaka iri imbere urubyiruko rwinshi ruzaba rumaze kwibagirwa burundu imvugo nyinshi ziboneye aho bazaba barayobotse izikoreshwa n'ibyamamare, akenshi usanga ziba ari imvugo zizimije zitapfa kumenywa n'abantu bose.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND