RFL
Kigali

FERWAFA yasobanuye impamvu Amavubi U20 atazitabira CECAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/11/2020 10:01
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutangaza ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu batarengeje imyaka 20, itazitabira imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati CECAFA, izatanga amakipe azahatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021.



Nkuko bigaragara mu itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20, itazitabira irushanwa ryaCECAFA rigiye kubera muri Tanzania, kubera ko banze kubatesha ishuri.

Yagize iti “Nyuma yo kujya inama no gusuzuma imitegurire y’ikipe y’Igihugu y’umupira w’Amaguru mu batarengeje imyaka 20 (U-20). Nyuma yo gusanga ko gutegura ikipe no kwitabira amarushanwa ya CECAFA U-20 bihuriranye n’itangira ry’amashuri nyuma y’igihe kitari gito amaze afunze kubera icyorezo cya COVID-19, hashingiwe kandi ku ngengabihe y’isubukurwa ry’amasomo agomba gutangira mu byiciro kandi abanyeshuri bakabanza gukorerwa isuzumabumenyi”.

“Nyuma yo kubijyamo inama na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hafashwe umwanzuro ko: Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 itakitabiriye amarushanwa ya CECAFA U-20 yari ateganyijwe kubera muri Tanzania guhera tariki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020”.

“FERWAFA iboneyeho kandi kumenyesha Abanyarwanda ko iki cyemezo cyamaze gushyikirizwa Ubunyamabanga bwa CECAFA”.

Irushanwa ryo gushaka itike yo gukina CAN 2021 y’abatarengeje imyaka 20, rizaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 5 Ukuboza 2020 muri Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda yari yashyizwe mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na Djibouti mu gihe itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na Uganda mu gihe itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.

Mu cyumweru gishize, FERWAFA yari yatangaje ko iyi kipe izatozwa na Kayiranga Baptiste yungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ariwe wari umutoza w’abanyezamu.


Itangazo rya FERWAFA ryemeza ko Amavubi U20 atakitabiriye CECAFA


Kayiranga Jean Baptiste yari yatamgajwe nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugi y'Abatarengeje imyaka 20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND