RFL
Kigali

Gormahia ni ikipe nziza kandi twubaha gusa nta makuru ahagije tuyifiteho- Adil Mohamed utoza APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/11/2020 10:57
3


Nyuma yo gutombora ikipe ya Gormahia yo muri Kenya mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League, Umunya-Morocco utoza ikipe ya APR FC Adil Mohamed yatangaje icyo bazi kuri iyi kipe yo muri Kenya yigeze kwegukana iki gikombe, ndetse n'uburyo bari kwitegura uyu mukino uteganyijwe mu mpera z'uku kwezi.



Nyuma y'umukino wa gicuti APR FC yari imaze gutsindamo Sunrise FC ibitego 2-1 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, umutoza w'iyi kipe Asil mohamed, yaboneyeho umwanya wo kugira icyo avuga kuri Gormahia yatomboye muri CAF Champions League.

Uyu mutoza yavuze ko Gormahia ari ikipe nziza kandi bubaha, gusa kuri ubu nta makuru ahagije bayifiteho, icyo bazi ari uko nayo imaze igihe kirekire idakina.

Yagize ati" Gormahia ni ikipe nziza kandi twubaha, gusa kuri ubu nta makuru menshi ahagije nyifiteho, icyo nzi ni uko nayo imaze igihe kirekire idakina, gusa ubu tugiye kuyashaka kandi igihe cy'umukino kizagera byose bimeze neza".

Adil Mohamed yatangaje ko ikipe ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino kandi banateganya indi mikino myinshi ya gicuti.

Yagize ati "Ubu imyitozo irakomeje, turi kwitegura neza uyu mukino kandi turacyateganya n'indi mikino ya gicuti".

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize w'imikino idatsinzwe mu mikino 23 yakinnye, ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu kandi muri uyu mwaka yariyubatse kugira ngo igere ku ntego bifuza kugeraho, bitari mu Rwanda gusa, ahubwo ku ruhando nyafurika, aho yaguze abakinnyi batandukanye barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge, Nsanzimfura Keddy na Bizimana Yanick.

Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 muri Kenya.

Adil Mohamed avuga ko bari kwitegura neza umukino wa Gormahia kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza

APR FC ikomeje gukina imikino myinshi ya gicuti yitegura Gormahia ndetse n'umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Gormahia Tugomba Kuyitsinda Nago Ikomeye! Nka Bafana Ba "Apr Fc"turifuza Ko Bashaka Imikino Yohanze Bakina Yagicuti Kugirango Tuzabashe Kutsinda!
  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Gormahia Tugomba Kuyitsinda Nago Ikomeye! Nka Bafana Ba "Apr Fc"turifuza Ko Bashaka Imikino Yohanze Bakina Yagicuti Kugirango Tuzabashe Kutsinda!
  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Gormahia Tugomba Kuyitsinda Nago Ikomeye! Nka Bafana Ba "Apr Fc"turifuza Ko Bashaka Imikino Yohanze Bakina Yagicuti Kugirango Tuzabashe Kutsinda!





Inyarwanda BACKGROUND