RFL
Kigali

Bidasubirwaho Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/11/2020 9:39
0


Nyuma yo guhagarikwa igihe kitazwi n'ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi, Umunya-Maroc utoza ikipe y'ingabo z'igihugu, Adil Muhammed Erradi, yashimangiye ko rutahizamu Ishimwe Kevin yirukanwe burundu atazayigarukamo.



Tariki ya 28 Ukwakira 2020, ni bwo APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, anirukanwa mu mwiherero kubera imyitwarire mibi.

Ubuyobozi bw'iyi kipe nta kosa bwigeze butangaza uyu mukinnyi yakoze, ariko byaravuzwe ko mu myitozo y'ikipe ya APR FC yabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, rutahizamu Ishimwe Kevin ukina anyuze ku mpande, yasifuwe ko yaraririye ahita abwira nabi umutoza, bihumira ku mirari ko uyu mukinnyi asanzwe akemangwa ku myitwarire ye muri iyi kipe, ahita afata umwanzuro wo kumwirukana mu mwiherero.

Nyuma y'umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, umutoza Adil yashimangiye ko Ishimwe Kevin yamaze kwirukanwa burundu atazigera agaruka muri iyi kipe.

Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, mu by’ukuri nta mwanya uhari muri APR . Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana”.

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri”.

Ishimwe Kevin amaze umwaka umwe akinira APR FC yagezemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Pepiniere  FC.

Kevin abaye umukinnyi wa kabiri wirukanwe muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu azira imyitwarire mibi ku bwa Adil Mohamed utoza iyi kipe, nyuma ya Sugira Ernest nawe watandukanye n'uyu mutoza wamushinjaga ikinyabupfura gike.

Umutoza Adil Mohamed yashimangiye ko Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muri APR FC

Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muri APR FC nyuma y'umwaka umwe ayikinira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND